Ifoto y’umubyeyi w’Umunya-Ukraine wakomeretse cyane ari konsa uruhinja rwe yashenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubyeyi w’imyaka 27 y’amavuko wo muri Ukraine, wakomerekejwe n’ibisasu by’ingabo z’u Burusiya, yafotowe ari mu bitaro ari konsa uruhinja rwe ry’ibyumweru 6, benshi mu babonye iyi foto bagize agahinda.

Uyu mubyeyi witwa Olga wakomerekejwe cyane n’utumanyu tw’ibisasu bya misile by’abasirikare b’u Burusiya bari kurwana intambara muri Ukraine, ubu ari kwitabwaho kwa muganga.

Izindi Nkuru

Olga n’umwana we barokotse ibyo bisasu byatewe mu gicuku aho bari bari, bajyanywe kwa muganga ariko uyu mubyeyi yakomeretse cyane.

Uyu mubyeyi wajyanywe mu bitaro n’uruhinja rwe, nyuma yaje gutora ka mitende anaherezwa uruhinja rwe ngo arwonze ndetse ifoto ye ikaba yagiye igarukwaho cyane.

Bamwe mu bari inyuma igihugu cya Ukraine kimaze iminsi kiri mu kangaratete k’intambara cyashojweho n’u Burusiya, batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bavuze ko ari ikindi kimenyetso kigaragaza ingaruka zikomeye zo kuba u Burusiya bwaravogereye Ukraine.

Iyi foto ya Olga imugaragaza ari mu gitanda cy’indembe afite igipfuko gitamirije mu mutwe ndetse bigaragara ko afite ibikomere mu maso ariko ari konsa uruhinja rwe.

Olga uvuga ko yabonaga amaraso yuzuye ku ruhinja rwe, avuga ko yakekaga ko ari ayarwo nyamara ahubwo ari aye.

Yagize ati “Nabonaga amararo yuzuye ku ruhinja, ngakeka ko ari amaraso ye.”

Olga yatangaje ko uruhinja rwe yari yarworoshe ikiringiti gikomeye ku buryo ari cyo cyamurokoye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru