Polisi yanyomoje amakuru yavugaga ko hari Camera izwi nka ‘Sofia’ yibwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yanyomoje amakuru yari yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko imwe muri Camera zishinzwe gucunga imikoreshereze y’u muhanda [zahimbwe izina rya Sofia], yibwe n’abantu bataramenyekana.

Aya makuru yatambutse ku mbuga nkoranyambaga za bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, yavugaga ko Camera ifotora abarengeje umuvudo yari ku muhanda Kigali – Musanze hafi y’ishuri rya Virunga Valley Academy yibwe n’abataramenyekana.”

Izindi Nkuru

Ni amakuru yari yashyizwho n’ibi bitangazamakuru byari byanayasangije Polisi y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bwari bwanyujijwe kuri Twitter, yamaganye aya makuru, ivuga ko atari impamo.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bunyomoza aya makuru, bugira buti Aya makuru mutangaje ni ibinyoma. Turabagira inama y’uko mbere yo gutanzaga inkuru mukwiye kubanza kubaza inzego z’ibishinzwe. Murakoze.”

Ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda busubiza ubw’ibyo bitangazamakuru, amakuru yari yatangajwe kuri Twitter ko iyi camera yibwe, bwahise busibwa nk’uko bigaragara aka kanya twandika iyi nkuru.

Polisi y’u Rwanda, ikunze kugira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kudapfa gutangaza amakuru badafitiye gihamywa ndetse hari na bamwe mu bagiye bafatwa bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha bajyanwa mu nzego z’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru