Ifoto y’umwe mu basitari bazwi mu Rwanda yavugishije abatari bacye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bugingo Bony wamenyekanye nka Junior Giti mu ruganda rw’imyidagaduro, by’umwihariko mu gusobanura filimi, yashyize hanze ifoto igaragaza ko we n’umugore we bimariranyemo, basomana umunwa ku wundi, ivugisha benshi.

Junior Giti wamenyekanye nk’umusobanuzi wafilime, asanzwe ari n’umwe mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, na we akunze gukoresha.

Izindi Nkuru

Kuri isi mbuga, yashyizeho amafoto y’umugore we Muhoza Angel anashyiraho ayo bari kumwe basomana, bituma benshi babavugaho.

Nko ku rubuga rwa Instagram mu babivuzeho harimo Rocky Kimom usanzwe ari inshuti ya Junio, wahise yandika ati “Nanjye ndaje nshake kabisa.”

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Clapton Kibonke we yanditse ati “Nta mugabo urwana arumana pu!”

Umunyamakuru wa Kiss FM, Jado Max; na we yanditse agira ati “Ngize isoni, ariko ubayeho neza bwana Giti.”

Ni mu gihe umuvandimwe wa Junior Giti, witwa Sankara na we uzwi mu gusobanura Filimi, na we yagize ati “Ubu se mvuge iki?”

Junior Giti n’umugore we Muhoza basanzwe bafitanye abana babiri, bakunze kugaragaza bakundana byuzuye, yaba mu mafoto n’amashusho bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bajya bahuriramo kuri YouTube.

Ifoto yavugishije benshi

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru