Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha
Share on FacebookShare on Twitter

Abajenerali babiri mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo Gen. John Tshibangu wakunze kwigaragaza nk’ufite ubushobozi bwo kurandura M23, batawe muri yombi, nyuma y’ifungwa rya Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC umaze amezi ane afunzwe.

Maj John Tshibangu yafunzwe we na Michel Shora Mabondani, biravugwa ko baterewe muri yombi ku cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozo bwa FARDC, i Kinshasa ku kigo cya gisirikare cya Kololo.

Ikinyamakuru Shynx dukesha aya makuru, kiravuga ko aba basirikare batawe muri yombi nyuma yuko bahamagajwejo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo muri DRC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, aho bitabye babwirwa ko ari ku mpamvu z’akazi, hakaza guhita hatangwa itegeko ryo guhita batabwa muri yombi.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba basirikare bashyizwe mu modoka yo mu bwiko bwa Jeep Land Cruiser yari irindiwe umutekano n’abasirikare bo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu, bikaba bivugwa ko bahise boherezwa muri kasho imwe y’urwego rushinzwe iperereza ry’ibyaha by’ikoranabuhanga.

General John Tshibangu, wakunze kwigaragaza nk’umusirikare w’umunyabigango, ndetse we akaba yarivugiraga ubwe ko ari we wabasha guhangamura umutwe wa M23, bivugwa ko akurikiranyweho ibifitanye isano n’iyicwa ry’Umushinwa watekewe umutwe akaribwa miliyoni 5 USD mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Lualaba.

Uyu musirikare kandi yari yahaswe ibibazo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 07 Ugushyingo 2025, akaba yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025.

Ni mu gihe Michel Shora Mabondani uyobora rejiyo ya 13 mu Ntara ya Equateur na we yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere na we mu buryo bumwe na General John Tshibangu, nyuma yuko na we yari yahaswe ibibazo.

Ifungwa ry’aba basirikare bo mu cyiciro cy’Abajenerali, ribaye mu gihe hakomeje kuvugwa ifungwa rya bamwe mu basirikare bo hejuru muri Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru wa FARDC, watawe muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka.

Icyo gihe Christian Tshiwewe yatawe muri yombi hamwe n’abandi Bajenerali barimo Lieutenant-Général Jean-Claude Yav wigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida, aho bavugwagaho gucura umugambi wo kugirira nabi Perezida Felix Tshisekedi.

General John Tshibangu ubwo yari kumwe na Perezida Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 16 =

Previous Post

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Next Post

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Related Posts

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

by radiotv10
11/11/2025
0

Two Generals in the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including Gen. John Tshibangu who has often...

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero bikomeye by’indege...

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya...

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida wa Kenya, William Ruto yahakanye uruhare iki Gihugu gishinjwa kugira mu bibazo by'umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha
AMAHANGA

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

by radiotv10
11/11/2025
0

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

11/11/2025
Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

11/11/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.