Abatuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, babyiganiye gufata imbuto y’ibijumba nyuma yuko babonye bimwe mu bikorwa mu musaruro wabyo birimo umutsima wa kizungu (cake), imigati na capati.
Ibi babyeeretswe binyuze mu imurikabikorwa ryateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere igihingwa cy’ikijumba International Potato Center (CIP) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB hagamijwe kwereka abahinzi imbuto nshya z’ibijumba no kuzibaha.
Mbere yo gutanga imigozi y’ibijumba bikungahaye kuri vitamin A (OFSP), ibi bigo byateguye iri murikabikorwa byabanje kwereka umusaruro w’izi mbuto ndetse na bimwe mu biribwa bikorwa mu bijumba nka capati, imigati na cake bamwe batungurwa no kuba bikorwa mu gihingwa bumvaga ko giciriritse.
Nsengima Jacques usanzwe ahinga ikawa yagize ati “Ntunguwe no kubona ko ibijumba bivamo cake na capati. Ibi by’umuhondo ino ntabwo bikunze kuhaboneka. Ntawe utagira inyota yo kubihinga kuko batubwiye ko bigira vitamin.”
Dr Ndirigwe Jean wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, avuga ko abahinzi bagiye kwegerezwa imbuto z’ibijumba zagaragajwe n’ubushakashatsi ko zikungahaye kuri vitamin kandi zikanagira umusaruro
Ati “Buriya bwoko bwitwa Kabode, hari n’ubundi bwitwa terimbere, hari n’indi yitwa urukundo. Izo sose zikungahaye kuri vitamin A. ubu turi gukangurira abahinzi guhinga izi mbuto nshyashya kuko zitanga umusaruro kurusha izo bafite.”
Ndirigwe akomeza avuga ko RAB ifite gahunda yo kugeza iyi migozi y’ibijumba yirya no hino ku bahinzi binyuze ku batubuzi b’imbuto bari mu Mirenge kugira ngo abakeneye iyi migozi bayibone mu buryo buboroheye.
Mu bice bya Nyamasheke na Rusizi, ibijumba byamaze kugera mu bihingwa biha amafaranga ababihinga kuko nko mu isoko rya Bumazi mu Murenge wa Bushenge, ibase y’ibijumba igeze ku bihumbi 10 Frw.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10