Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

radiotv10by radiotv10
05/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin, mu ruzinduko rubaye hashize iminsi mike Xi agiranye inama na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Mu kiganiro cyabo, Xi yavuze ko u Bushinwa bushaka gushimangira ubufatanye n’u Burusiya, nubwo isi iri mu bihe by’uruhurirane.

Yasezeranyije ko ibihugu byombi bizongera ishoramari n’ubufatanye mu by’ubukungu, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa.

Perezida Xi yagize ati “Umubano hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya wakomeje gutera imbere muri uyu mwaka, nubwo hari ibihe by’uruhurirane hanze.”

U Bushinwa buvuga ko gushimangira ubufatanye n’u Burusiya ari amahitamo y’igihe kirekire, kandi ko ibyo bihugu byombi bigomba gukomeza guhuza ibikorwa bya hafi.

Xi yagaragaje kandi inzego z’ingenzi zishobora gukomeza gufatanywamo, zirimo ingufu, ubuhinzi, iby’isanzure, ikoranabuhanga rishingiye ku bukungu, n’iterambere rirengera ibidukikije.

U Bushinwa bwakomeje kwegera u Burusiya kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine imyaka itatu ishize, nubwo bwagiye bushyirwaho igitutu gikomeye n’ibihugu by’Uburengerazuba.

Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko Xi Jinping ndetse na Vladimir Putin ari abo kwitondera, ibyatumye akomeza guseta ibirenge mu guha Ukraine intwaro zirasa kure mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya, yikanga ko aba ba Perezida b’ibihugu by’ibihangange bashobora kumugiraho ingaruka cyangwa kumushora mu ntambara mu buryo bweruye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

Next Post

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.