Monday, November 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda bigiye kwisuzuma uko byakwitwara ku mupaka igihe hakwaduka icyorezo

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda bigiye kwisuzuma uko byakwitwara ku mupaka igihe hakwaduka icyorezo

U Rwanda na Uganda bigiye gukorera umwitozo uhuriweho w’iminsi itatu ku mupaka wa Gatuna, ugamije kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’abashinzwe imipaka mu guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo byihutirwa byaba byugarije ubuzima bw’abaturage.

Iyi myitozo iteganyijwe kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026, ikazabera ku mupaka wa Gatuna-Katuna ahakorera ikigo gitangirwamo serivisi zitandukanye zambukiranya imipaka (One Stop Border Post).

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2026, iyi myitozo izategurwa ku bufatanye bw’iyi Minisiteri na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko ibikorwa bizakorwa muri iyi minsi itatu ari imyitozo y’uko inzego zishobora kwitwara mu gihe habaye ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa, bityo abaturage bakaba batagomba kubifata nk’aho habaye icyorezo cyangwa ikindi kibazo nyirizina.

Yagize iti “Ibi bikorwa biri muri gahunda y’imyitozo kandi ntibigomba kwitiranywa n’uko habaye ikibazo nyirizina cyihutirwa cy’ubuzima.”

Abagenzi n’abaturage batuye hafi y’umupaka bashobora kuzabona abakozi b’ubuzima n’izindi nzego bakora ibikorwa bigamije kwigana uko bakwitwara mu gihe habaye ikibazo cy’ubuzima rusange.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yasabye abantu bose bambuka ko bazajya bafatanya n’abazaba bari muri iyi myitozo kandi bagakurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n’abayobozi bayitabiriye.

Iyi myitozo izibanda ku kunoza uburyo ibihugu byombi bisangira amakuru, guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye no kohereza abarwayi ku mavuriro cyangwa ku bitaro bibakwiye.

Ibi ni bimwe mu byo u Rwanda na Uganda byifuza kunoza kugira ngo abakozi bo ku mpande zombi z’umupaka bajye bashobora gukorana vuba kandi neza igihe habaye ikibazo cyugarije ubuzima bw’abaturage.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yavuze ko iyi myitozo igamije kurinda ubuzima rusange bw’abaturage, ariko ikanatanga umusanzu mu gutuma ingendo z’abantu n’ubucuruzi byambukiranya umupaka bikomeza gukorwa mu mutekano nta nkomyi.

Umupaka wa Gatuna cyangwa Katuna, ni umwe mu mipaka y’ingenzi ihuza ibi Bihugu byombi. Ukoresha umuhanda munini uhuza Uganda n’u Rwanda, ukaba unyurwamo n’abagenzi ndetse n’ibicuruzwa bitandukanye.

Muri iyi myitozo hazitabira abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’izindi nzego zikorera kuri uyu mupaka, kugira ngo buri rwego rusubiremo inshingano zarwo mu gihe habaye ikibazo cyihutirwa.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Prof. Charles Olaro, Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, iyi Minisiteri yashimiye abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere n’inzego z’umutekano uruhare bagira mu kongerera Ibihugu ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =