Igikekwa ku nkongi idasanzwe yadutse mu gicuku ikibasira isoko ry’Inkambi ya Kigeme

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Isoko ryo mu Nkambi ya Kigeme icumbikiwemo impunzi z’Abanyekongo iherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka, n’ibyarimo byose, bikaba bikekwa ko yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi.

Iyi nkongi yibasiye iri soko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, ahagana saa munani z’ijoro ubwo abacumbikiwe muri iyi nkambi yo mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Kigeme bari baryamye basinziriye.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, bavuga ko bakanguwe n’inkongi yari ifite umuriri mwinshi, ku buryo na bo bahise batangira gukiza amagara, kuko bari bafite impungenge ko uyu muriro wanafata aho baba.

Umwe mu bari bafite ibyo bacururiza muri iri soko, yabwiye RADIOTV10 ko, ibyarimo byose byahiriyemo, kuko iyi nkongi yadutse mu gicuku abantu baryamye, bakabyuka bakiza ubuzima bwabo babonaga bushobora kujya mu kaga.

Imodoma izimya inkongi [Kizimyamoto] yarutse i Nyanza, yageze kuri iri soko nyuma y’isaha imwe riri gushya, ku buryo yasanze ryahiye ryakongotse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfp, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye RADIOTV10 ko aka gasoko gato kegereye ishuri ry’impunzi z’Abanyekongo, kari gasanzwe kubakishije imbaho, ari na byo byatije umurindi iyi nkongi yari ifite ubuka.

Yagize ati “Byatumye uba mwinshi n’ibyarurizwagamo byose birashya. Twatabaye nka Polisi haniyambazwa ndetse n’imodoka izimya umuriro, turara tuzima, navuga ko umuriro wazimye mu kanya mu rukerera.”

Avuga ko hataramenyekana agaciro k’ibyahiriye muri iri soko kuko hagikusanywa amakuru yabyo, ati “Gusa ikigaragara ni uko ari byinshi.”

SP Emmanuel Habiyaremye uvuga ko nta muntu wahiriye muri iyi nkongi, yavuze ko bikekwa ko yaturutse ku bibazo by’umuriro w’amashanyarazi ushobora kuba wahuye na Circuit.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru