U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko mu Bihugu imaze imyaka 30 ikorana na byo mu by’ubukungu, u Rwanda rwagaragaje gukoresha neza inkunga ruhabwa kandi igatanga umusaruro.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza iri gusesengura uburyo bushobora gusimbura imitego Ibihugu bikize bifatisha ikikennye, irimo inguzanyo n’impano bihabwa ibyo muri Afurika.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David William Donald Cameron, ubwo yaganiraga n’abagize iyi Nteko, yavuga ko Guverinoma y’Igihugu cye yatangiye gufasha Ibihugu byo muri Afurika kwigobotora ingaruka z’imyenda.

Yagize ati “Iyo usubije amaso inyuma ukareba imishinga yagenewe korohereza Ibihugu bikennye kugabanya amadeni y’amahanga; usanga yarabafashije cyane, ariko hari ibyo usanga byarasubiye inyuma, ariko usanga uruhare amadeni yari afite ku musaruro mbumbe wabyo utameze nk’uko byari bimeze mbere.”

Yakomeje agira ati “Hari aho usanga bigeze kuri 60% bivuye ku 100%. Ibi Bihugu dushobora kubifasha gushaka uko byakwishakamo amafaranga avuye mu misoro yabo. Natanga urugero nko ku Rwanda. Twakoranye n’u Rwanda kuva mu myaka ya 1990. Tumaze kubafasha kuzamura imisoro ku rugero rw’inshuro icumi. Uruhare rw’imisoro ku musaruro mbumbe wabo rwavuye ku 8% bigera kuri 16%. Ni icyo kigere kinini mu karere rurimo.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko u Rwanda rwatangiye kwigengesera mu nguzanyo rufata.

Yagize ati “Nubwo gukenera amafaranga bigenda byiyongera; agenda ashakwa mu buryo bwitondewe ku buryo bitarenga ubushobozi bw’Igihugu bwo kwishyura. Uko byakozwe mu bihe byashize ni na ko bizakomeza.”

Muri uwo murongo wo gucunga neza amadeni y’amahanga; Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko kuva muri 2022 kugeza imibare yerekana ko u Rwanda ruhagaze neza ku bijyanye n’imyenda.

Yagize ati “Amafaranga tugomba kwishyura buri mwaka ugereranyije n’imisoro twakira; ubundi ntugomba kurenza 23%. Iyo ubyirengeje uba ugeze ahantu uremerewe n’umwenda. Urebye u Rwanda muri 2022 ruri kuri 14.5%. Mu mwaka ukurikiye biziyongera kubera ko hari amafaranga ya euro bond yasigaye yo muri 2013, bizagera kuri 30%, ariko ayo namara kuvamo; muri 2024 bizagera kuri 12.2%.”

Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko imicungire myiza y’izi nguzanyo z’amahanga byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru