Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Bavuze ibyo batungujwe ku munsi w’Intwari bifuza ko bitazongera

radiotv10by radiotv10
19/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Bavuze ibyo batungujwe ku munsi w’Intwari bifuza ko bitazongera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batungujwe no gusabwa amafaranga yo gufasha abatishoboye ku munsi w’Intwari, bategekwa kuyatanga ku gahato, none barifuza ko bitazongera.

Abaganiriye na RADIOTV10, ni abo mu Kagari ka Nyakanazi muri uyu Murenge wa Murama, bavuga ko  baherutse gucibwa amafaranga 1 000 Frw yo gufasha abatishoboye ku munsi w’Intwari.

Bavuga ko babihatiwe kubikora bitwaje ko na bo bahawe amafaranga muri mushinga wa ‘GiveDirectly’ kandi bamwe muri bo bagashimangira ko bitakozwe uko byari bwikwiye.

Umwe muri bo  ati “Nyine baratubwiye ngo ni amafaranga yo kwitura Umusaza  Perezida Kagame) nkanjye byarantunguye ndeke kuvugira abandi kuko nta nama yabyo twigeze duhabwa.”

Undi yagize ati “Baradutunguye, ntabwo batugishije inama, baradutunguye. Umuturage iyo wamugushije inama afite uko abyakira, ariko iyo bibaye nk’agahato ntabwo abyakira neza.”

Abo mu Kagari ka Bunyetongo, bo bavuga ko batigeze bahatirwa gutanga amafaranga 1 000 kuko buri wese yatangaga uko yifite, yaba imyaka cyangwa ibiceri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko ari ikibazo bakurikiranye ariko kobidakwiye ko abayobozi bahatira gutanga amafaranga yo gufasha, yihanangiriza umuyobozi  uwo ari we wese waca amafaranga umuturage bidaturutse mu byifuzo byabo.

Ati “Icyo ni ikibazo twakurikiranye, ntabwo biri mu nshingano z’ubuyobozi kwaka abaturage amafaranga. Kuba hari ababikoze babyikoreye ku giti cyabo, abantu bagize urwo ruhare ntakibazo ni igikorwa twanashima, ariko ubuyobozi burabizi ko nta muturage bwakwaka amafaranga ibyo twaranabibabwiye tukimara kumenya kiriya kibazo.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

Next Post

U Rwanda rwavuze icyo rudashobora gusabira imbabazi cyangwa uruhushya

Related Posts

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze icyo rudashobora gusabira imbabazi cyangwa uruhushya

U Rwanda rwavuze icyo rudashobora gusabira imbabazi cyangwa uruhushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.