Kayonza: Bavuze ibyo batungujwe ku munsi w’Intwari bifuza ko bitazongera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batungujwe no gusabwa amafaranga yo gufasha abatishoboye ku munsi w’Intwari, bategekwa kuyatanga ku gahato, none barifuza ko bitazongera.

Abaganiriye na RADIOTV10, ni abo mu Kagari ka Nyakanazi muri uyu Murenge wa Murama, bavuga ko  baherutse gucibwa amafaranga 1 000 Frw yo gufasha abatishoboye ku munsi w’Intwari.

Izindi Nkuru

Bavuga ko babihatiwe kubikora bitwaje ko na bo bahawe amafaranga muri mushinga wa ‘GiveDirectly’ kandi bamwe muri bo bagashimangira ko bitakozwe uko byari bwikwiye.

Umwe muri bo  ati “Nyine baratubwiye ngo ni amafaranga yo kwitura Umusaza  Perezida Kagame) nkanjye byarantunguye ndeke kuvugira abandi kuko nta nama yabyo twigeze duhabwa.”

Undi yagize ati “Baradutunguye, ntabwo batugishije inama, baradutunguye. Umuturage iyo wamugushije inama afite uko abyakira, ariko iyo bibaye nk’agahato ntabwo abyakira neza.”

Abo mu Kagari ka Bunyetongo, bo bavuga ko batigeze bahatirwa gutanga amafaranga 1 000 kuko buri wese yatangaga uko yifite, yaba imyaka cyangwa ibiceri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko ari ikibazo bakurikiranye ariko kobidakwiye ko abayobozi bahatira gutanga amafaranga yo gufasha, yihanangiriza umuyobozi  uwo ari we wese waca amafaranga umuturage bidaturutse mu byifuzo byabo.

Ati “Icyo ni ikibazo twakurikiranye, ntabwo biri mu nshingano z’ubuyobozi kwaka abaturage amafaranga. Kuba hari ababikoze babyikoreye ku giti cyabo, abantu bagize urwo ruhare ntakibazo ni igikorwa twanashima, ariko ubuyobozi burabizi ko nta muturage bwakwaka amafaranga ibyo twaranabibabwiye tukimara kumenya kiriya kibazo.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru