Menya ibyemerejwe mu nama yarimo Abakuru b’Ibihugu barimo Perezida Kagame na Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na bagenzi be bo mu karere barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu nama yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, yemeje ko hagomba kubyutswa ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC.

Iyi nama yabereye i Addis Ababa ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho aba Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inteko Rusange isanzwe ya 37 y’uyu Muryango.

Izindi Nkuru

Baboneyeho guhurira mu nama itaguye yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko iyi nama “yari igamije gushakira umuti imizi y’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa DRC, irimo imiyoborere mibi, irondabwoko ndetse n’ibikorwa by’ihohoterwa.”

Uretse Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bari muri iyi nama, yarimo kandi Perezida William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, João Lourenço wa Angola wari uyiyoboye, ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida wa Angola, João Lourenço agaruka ku ntego y’iyi nama, yavuze ko igamije gushaka uburyo intambara ihanganishije FARDC na M23, ihagarara, kandi hakongera kuba ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC.

Yagize ati “Hagomba no kurebwa inzira z’ibiganiro bihuza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Tshisekedi kuko ibibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego.”

Perezida Felix Tshisekedi wakunze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye, muri iyi nama yongeye kubivuga nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC.

Perezidansi ya DRC, ivuga ko “Iyi nama yaganiriye kandi ku kongera kubura ibiganiro byubaka kandi by’ubwiyunge hagati ya RDC n’u Rwanda, guhagarika imirwano byihuse ndetse no kuba M23 yava mu bice yafashe, hagatangizwa uburyo bwo gusubiza mu buryo uyu mutwe.”

Iyi nama ibaye mu gihe imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yarafashe indi sura, nyuma y’uko DRC yiyambaje izindi ngabo zirimo iz’u Burundi ndetse n’iza SADC, zose zikomeje kurwana zinafatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR.

Iyi nama ibaye kandi nyuma y’amezi abiri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongeye kuvuga ko naramuka yongeye gutorerwa manda ye ya kabiri, yanamaze gutsindira, azatera u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abayobozi bakuru bayo nka Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, yanavuze ko ruzakomeza kurinda ubusugire bwarwo, ku buryo nta cyahungabanya umutekano w’Abaturarwanda, kuko uko cyaza kimeze kose, inzego z’umutekano z’u Rwanda zihagaze bwuma, kuba zagisubizayo.

Perezida Kagame yari muri iyi nama
Na Tshisekedi
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Angola
Na William Ruto wa Kenya yarimo
Yarimo kandi na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru