Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu banyeshuri biga mu rindi shuri, bikaba bikekwa ko yatewe no kuba yabuze feri.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mini-bus isanzwe itwara abanyeshuri biga muri Ecole Les Poussins, mu gihe abo yagonze biga mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) Kimisange, ishuri na ryo ryo mu Karere ka Kicukiro.
Iyi mpanuka yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena ahagana saa kumi n’imwe, bivugwa ko iyi modoka isanganywe n’ibirango by’ishuri ryigamo abanyeshuri itwara, yamanukanye umuvuduko mwinshi ihita irombereza mu banyeshuri ba G.S Kimisange bariho bataha bagenda mu mbago z’umuhanda.
Abanyeshuri bane bagonzwe n’iyi modoka, bakomeretse bikabije, kimwe na bamwe mu bari bayirimo, bose bakaba bahise bajyanwa kwitabwaho n’abaganga.
Inzego zahise zitangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, ariko bamwe mu babonye iba, bavuga ko ishobora kuba yatewe no kuba iyi modoka yabuze feri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yemeje ko hari abanyeshuri bakomerekeye cyane muri iyi mpanuka, ariko ku bufatanye bw’uru rwego n’inzego z’ubuzima, bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
ACP Rutikanga yagize ati “Polisi yahise itabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga, harimo n’abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho.”
Imodoka zitwara abanyeshuri, zikunze kuvugwaho impanuka nk’izi, aho iyavuzwe cyane ari indi yabaye muri Mutarama 2023 ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Mini-Bus yari itwaye abanyenshuri biga mu ishuri ‘Path to Success’ yakoreye impanuka n’ubundi mu Karere ka Kicukiro i Rebero, igakomerekeramo abana 25, aho na yo yatewe no kubura feri.


RADIOTV10