Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles nagera mu Rwanda hamenyekanye ahantu ha mbere azasura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla Parker Bowles babaye aba mbere bo mu muryango w’u Bwami bw’u Bwongereza, bagiye gusura u Rwanda, biteganyijwe ko ku munsi wa mbere bazasura Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Prince Charles azagenderera u Rwanda ubwo azaba ahagarariye umubyeyi we Umwamikazi Elizabetsh II mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’ibikoresha icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM izabera mu Rwanda mu minsi ibarirwa ku ntoki.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru Daily Mail gikomeye mu Bwongereza no ku Isi, gitangaza ko Prince Charles n’umugore we Camilla, ku munsi wabo wa mbere bazabonana n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze.

Umunyamabanga wa Kabiri wigenga wa Prince Charles ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Chris Fitzgerald yavuze ko iki Gikomangoma kizasura u Rwanda ku butumire bwa Guverinoma y’iki Gihugu.

Yavuze ko kandi uru ruzinduko ruzaba rugamije guhamya ubucuti n’umubano biri hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Yagize ati “Ruzaba rubaye uruzinduko rwa mbere rw’Ubwami mu Rwanda, kimwe mu Bihugu bito ku Isi bitarasurwa n’Umwamikazi.”

Yavuze kandi ko uru ruzinduko rwa Prince Charles ruzaba n’umwanya mwiza wo kumenya uburyo u Rwanda rwivanye mu ngaruka rwatewe na Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga Miliyoni imwe ndetse igasenya ibikorwa hafi ya byose ubu rukaba ari Igihugu cy’Intangarugero ku Isi.

Yagize ati “Bazatangira uruzinduko rwabo mu Rwanda basura Urwibutso rw’Igihugu ndetse n’inzu ndangamateka, aho bazunamira inzirakarengane ubundi baganire n’abarokotse Jenoside.”

Chris Fitzgerald yavuze ko kuri uwo munsi, Prince Charles na Camilla bazanasura umudugudu w’ubwiyunge watujwemo abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze.

Ati “Azahura n’abakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirokotse batuye muri uwo mudugudu mu rwego rwo kumva ubuhamya bwabo n’urugendo rw’ubwiyunge.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru