Nyuma y’aho Urukiko rutegetse ko Felicien Kabuga arekurwa kubera ko ibibazo by’ubuzima afite bidatuma akurikira iburanisha; abahanga mu mategeko bavuga ko bitavuze ko yabaye umwere, kandi ko hakiri amahirwe yo kuregera indishyi zikomoka ku byaha akekwaho.
Abacambanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu Rugereko ruburanisha imanza zasinzwe n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda; rwashyize iherezo ku mezi icumi yari ashize urwo rugereko ruburanisha Felicien Kabuga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rukiko rwatesheje agaciro umwanzuro wo ku itariki 6 Kamena 2023; wanzuye ko Felicien Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa ku buryo atagifite ubushobozi bwo kuburana. icyakora bari banzuye ko aburanishwa mu bundi buryo.
Urwo rukiko rw’Ubujurire rwo rwanzuye ko nta buryo na bumwe bwemerewe gukoreshwa mu kuburanisha Kabuga kubera uburwayi afite, rwanzura uru Felicien Kabuga arekurwa.
Yves Turatsinze usanzwe yigisha amategeko muri Kaminuza, avuga ko nubwo uru rukiko rwafashe uriya mwanzuro; bitabuza abaregera indishyi kugana ubutabera.
Ati “Ntabwo bisobanuye ko yabaye umwere, kubera ko kuba umwere no guhamwa n’ibyaha, byari kuzemezwa n’umwanzuro w’Urukiko. Ubwo rero niba ataburanishijwe ntiyabaye umwere ntiyanahamwe n’ibyaha.”
Akomeza agaragaza icyari gikwiye gukorwa, ati “Ubundi iyo buza kuba ari ubundi burwayi yakabaye yoherezwa aho agomba kuvurirwa, hanyuma yazamara kuvurwa akagaruka, ariko ukurikije raporo bagaragaza ko uburwayi bwe nta cyizere ko azakira, ahubwo bakavuga ko umunsi ku munsi iriya ndwara ye irushaho gukomera agatakaza ubushobozi bwo kuba yabazwa ibibazo akabisubiza, bakavuga ko nta mahirwe ahari yo kuba yakira.”
Nyuma y’iki cyemezo cyo kurekura Kabuga, cyanababaje benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, hari abibajije uko bizagenda ku bijyanye n’indishyi.
Uyu munyamategeko avuga ko ntakizabuza kuba abantu baregera indishyi. Ati “Ku bijyanye n’ikirego cy’indishyi; mu mategeko nta kibuza ko ikirego cy’indishyi kiregerwa.”
Naphtal Ahishakiye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo udafite uburyo kuvuguruza uyu mwanzuro w’Urukiko; ariko ko bamaze iminsi batangiye inzira zo guhesha ubutabera abasaba indishyi zikomoka ku byaha byari bikurikiranywe kuri Kabuga Felicien
Ati “Twarabitangiye, hari urubanza IBUKA yarezemo Kabuga Felicien rujyanye n’indishyi, rusaba ko habaho itambamira no gufatira imitungo ye aho yaba iri hose kugira ngo izavemo indishyi z’abo yakoreye ibyaha bose. Ni urubanza rwabaye rurasubikwa kubera inzitizi zabayemo zijyanye n’uko urukiko rutanyuzwe n’uko Kabuga yaba yaramenyeshejwe uru rubanza cyangwa niba ataramenyeshejwe. Nibyo bikiri kunozwa, ariko urubanza ruri mu nzira.”
David NZABONIMPA
RADIOTV10