Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikwiye kumvikana kuri Kabuga nubwo yafatiwe icyemezo cyababaje benshi

radiotv10by radiotv10
10/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’aho Urukiko rutegetse ko Felicien Kabuga arekurwa kubera ko ibibazo by’ubuzima afite bidatuma akurikira iburanisha; abahanga mu mategeko bavuga ko bitavuze ko yabaye umwere, kandi ko hakiri amahirwe yo kuregera indishyi zikomoka ku byaha akekwaho.

Abacambanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu Rugereko ruburanisha imanza zasinzwe n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda; rwashyize iherezo ku mezi icumi yari ashize urwo rugereko ruburanisha Felicien Kabuga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rukiko rwatesheje agaciro umwanzuro wo ku itariki 6 Kamena 2023; wanzuye ko Felicien Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa ku buryo atagifite ubushobozi bwo kuburana. icyakora bari banzuye ko aburanishwa mu bundi buryo.

Urwo rukiko rw’Ubujurire rwo rwanzuye ko nta buryo na bumwe bwemerewe gukoreshwa mu kuburanisha Kabuga kubera uburwayi afite, rwanzura uru Felicien Kabuga arekurwa.

Yves Turatsinze usanzwe yigisha amategeko muri Kaminuza, avuga ko nubwo uru rukiko rwafashe uriya mwanzuro; bitabuza abaregera indishyi kugana ubutabera.

Ati “Ntabwo bisobanuye ko yabaye umwere, kubera ko kuba umwere no guhamwa n’ibyaha, byari kuzemezwa n’umwanzuro w’Urukiko. Ubwo rero niba ataburanishijwe ntiyabaye umwere ntiyanahamwe n’ibyaha.”

Akomeza agaragaza icyari gikwiye gukorwa, ati “Ubundi iyo buza kuba ari ubundi burwayi yakabaye yoherezwa aho agomba kuvurirwa, hanyuma yazamara kuvurwa akagaruka, ariko ukurikije raporo bagaragaza ko uburwayi bwe nta cyizere ko azakira, ahubwo bakavuga ko umunsi ku munsi iriya ndwara ye irushaho gukomera agatakaza ubushobozi bwo kuba yabazwa ibibazo akabisubiza, bakavuga ko nta mahirwe ahari yo kuba yakira.”

Nyuma y’iki cyemezo cyo kurekura Kabuga, cyanababaje benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, hari abibajije uko bizagenda ku bijyanye n’indishyi.

Uyu munyamategeko avuga ko ntakizabuza kuba abantu baregera indishyi. Ati “Ku bijyanye n’ikirego cy’indishyi; mu mategeko nta kibuza ko ikirego cy’indishyi kiregerwa.”

Naphtal Ahishakiye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo udafite uburyo kuvuguruza uyu mwanzuro w’Urukiko; ariko ko bamaze iminsi batangiye inzira zo guhesha ubutabera abasaba indishyi zikomoka ku byaha byari bikurikiranywe kuri Kabuga Felicien

Ati “Twarabitangiye, hari urubanza IBUKA yarezemo Kabuga Felicien rujyanye n’indishyi, rusaba ko habaho itambamira no gufatira imitungo ye aho yaba iri hose kugira ngo izavemo indishyi z’abo yakoreye ibyaha bose. Ni urubanza rwabaye rurasubikwa kubera inzitizi zabayemo zijyanye n’uko urukiko rutanyuzwe n’uko Kabuga yaba yaramenyeshejwe uru rubanza cyangwa niba ataramenyeshejwe. Nibyo bikiri kunozwa, ariko urubanza ruri mu nzira.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

Next Post

Ibiteye amatsiko kuri Nyirinkwaya wamamaye mu buvuzi bw’u Rwanda n’ibyo ahugiyemo mu zabukuru

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko kuri Nyirinkwaya wamamaye mu buvuzi bw’u Rwanda n’ibyo ahugiyemo mu zabukuru

Ibiteye amatsiko kuri Nyirinkwaya wamamaye mu buvuzi bw’u Rwanda n’ibyo ahugiyemo mu zabukuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.