Igisirikare cya Uganda cyavuze ko kitazi iby’isezera rya Muhoozi kuko atabigisabye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko kuri Twitter ya Lt Gen Muhoozi, hatambutse ubutumwa buvuga ko asezeye mu gisirikare, hakomeje kuvugwa byinshi mu gihe Igisirikare cya Uganda kivuga ko kitigeze kibona ibaruha y’uyu muhungu wa Museveni akimenyesha iri sezera.

Ku wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yatambukije ubutumwa kuri Twitter ye, avuga ko asezeye mu Gisirikare nyuma y’imyaka 28 akirimo.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye ibinyamakuru byaba ibyo muri Uganda no mu Bihugu by’ibituranyi ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byandika ko umuhungu wa Museveni yasezeye mu Gisirikare.

Andi makuru yavugaga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni acyumca iby’ubu butumwa yahise ahamagara umuhungu we akamusaba kwisubiraho akaguma mu Gisirikare.

Nanone kandi Umunyamakuru Andrew Mwenda ufite izina rikomeye muri Uganda no mu karere, yasohoye ubutumwa bw’amashusho ari kumwe na Gen. Muhoozi buvugirwamo igihe uyu musirikare mukuru azavira mu Gisirikare.

Andrew Mwenda yatangaje ko buriya butumwa bw’isezera, bwatambutse kubera amakosa y’abakoresha Twitter ya Gen. Muhoozi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulaigye ubuyobozi bw’ingabo za Uganda butigeze bubona urwanduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asaba gusezera bityo ko akiri Umusirikare.

Gusa ubwo buriya butumwa bwasohoka, hari benshi bahise batangira kwemeza ko Gen Muhoozi Kainerugaba atangiye urugendo rwo kuzasimbura se Museveni ku butegetsi.

Lt Gen Muhoozi ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, si rimwe cyangwa kabiri ashyize ubutumwa kuri Twitter bugaca igikuba kuko anaherutse kwerura ko ashyigikiye Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin washoje intambara ikomeje kuyogoza ibintu muri Ukraine, ariko benshi barimo n’abadipolomate mpuzamahanga, bakabyamaganira kure.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru