Umugabo watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho yapfuye yujuje amezi 2

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamerika David Bennett wari wabaye umuntu wa mbere watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho, yitabye Imana nyuma y’amezi abiri yuzuye akibasha guhumeka umwuka w’abazima.

Ni inkuru yasakaye ku Isi yose kubera iki gitangaza cyari cyabaye nyuma y’uko David Bennett yari abaye umuntu wa mbere wari ubashije guterwamo umutima w’ingurube kandi agakomeza kubaho.

Izindi Nkuru

David Bennett yari yatewemo uyu mutima mu ntangiro za Mutarama 2022 tariki Indwi, gusa kuri uyu wa 08 Werurwe, yahise yitaba Imana. Yari yujuje amezi abiri atarengaho n’umunsi.

Ubwo David Bennett yaterwagamo umutima w’Ingurube, yari hagati yo gupfa no gukira kuko byavugwaga ko nta gihe kinini asigaje ku Isi, gusa yemeye guterwamo umutima w’ingurube abizi neza ko ubuzima bwe bushobora kutazaramba.

Akimara kubagwa, yabanje gukomeza gukurikiranwa n’abaganga ubundi agahita yohererezwa umuryango we, ariko nyuma ubuzima bwaje kwanga asubira mu bitaro.

Umuganga witwa Bartley Griffith wamuteyemo umutima, yavuze ko uyu mugabo yabaye intwari kuko yagaragaje ugukomera muri ubu burwayi bwe.

Bartley Griffith yagize ati “Yabaye umurwayi w’intwari yihagazeho kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo.”

Ubwo uyu mugabo yaterwagamo umutima w’ingurube akabasha gukomeza kubaho, byari byatumye Isi ihaguruka, bivugwa ko hatewe indi ntambwe mu kurokora ubuzima bw’abantu kuko hari benshi bicwa n’indwara z’umutima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru