Igisubizo bahawe ku kijya kizahaza ubuhahirane bw’Uturere 3 gishobora kutabanyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakoresha ikiraro cya Mwogo gihuza Uturere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, bavuga ko kijya kirengerwa n’amazi bigatuma ubuhahirane bwatwo buzahara, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hari igiteganywa gukorwa ariko nabwo ngo ntibuzi igihe kizakorerwa.

Abakoresha iki kiraro, babwiye RADIOTV10 ko iyo cyarengewe, bituma umuhanda wa Kirengeri-Buhanda-Kaduha, utaba nyabagendwa yaba ku binyabiziga ndetse no ku banyamaguru.

Izindi Nkuru

Umwe mu baturage yagize ati “kiruzura imodoka ntizibashe gutambuka, amazi akwira mu muhanda wose, abasare ni bo bambutsa abantu, umuntu agatanga amafaranga 1 500 kugiran go bamwambutse.”

Undi ati ’’Usanga iyo imvura yaguye huzura ingendo zigahagarara tugategereza ko huzuruka [amazi ashiramo], kuko kiraduhangayikishije kuko ni cyo tunyuramo. Cyangije ubuhahirane.”

Uretse kuba iki kiraro cyuzura bigatuma ingendo zigahagaragara, n’iki gishanga cya mwogo gierereyemo iki kiraro iyo cyuzuye, bigira ingaruka ku myaka y’abaturage kuko yangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko igisubizo kizashakirwa mu gutunganya iki gishaka cya Mwogo, bikazatuma icyo kiraro kitazongera kuzura, uretse ko atavuze igihe iki gishanga kizatangira gutunganywa.

Yagize ati “Icyo kiraro kiri mu gishanga giteganywa gutunganywa, nigitunganywa, icyo kiraro ntikizongera kuzura. Gusa sinavuga ngo ni igihe iki n’iki, ariko biri muri gahunda.’’

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru