Hasobanuwe impamvu yihariye yatumye Gitifu w’Akagari afungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusenya no kwangiza inzu y’umuturage yari ari kubaka, akayadukira akayitema.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabungo, Ndagijimana Vincent yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, nyuma yo gusenyera umuturage witwa Jean Pierre Mpongano uri kubaka inzu muri aka Kagari.

Izindi Nkuru

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko icyatumye uyu muyobozi yadukira inzu y’umuturage yari ikiri mu kuzamurwa ibiti, akabitema, ari uko yari yamwatse ruswa y’ibihumbi 20 Frw akayamwima.

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, buvuga ko na bwo bwumvise ayo makuru, ariko ko icyatumye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari atabwa muri yombi, ari ugusenyera umuturage, ariko ko ibya ruswa, nta bimenyetso bihari.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yagize ati “bavuga ko yabanje kumwaka ruswa, ariko nta bimenyetso bifatika batanga, gusa yafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo abazwe ibyo yakoze byo gusenya inzu y’umuturage akanayangiza.”

Uyu muyobozi avuga ko babanje kugira inama uyu muturage wangirijwe inzu na Gitifu kujya gutanga ikirego kuri RIB, ariko bakaza no kumva andi makuru kuri uyu muyobozi agomba gukurikiranwaho.

Ati “Kubera ko n’abaturage bari bamutubwiyeho imyitwarire mibi irimo n’iyo, yabaye ajyanywe mu nzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ubu niho ari.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabungo, ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Zaza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru