Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya ‘Permis’ giteza impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yashwishurije abifuza ko hakurwaho ikizamini cya ‘Demarrage’ kiri mu bikorwa n’abifuza urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, ivuga ko kitakurwaho.

Iki kizamini cyakunze guteza impaka, yaba ku bakora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bakunze gutsindwa n’iki kizamini, ndetse na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bakaba bari baherutse kukigarukaho.

Izindi Nkuru

Ikizamini cya Demarrage ari na cyo cya nyuma muri bine bikorwa n’abifuza uruhushya rwa Burundu rwa B, gisanzwe gikorwa aho imodoka ishyirwa ahantu hahanamye, ubundi ukora ikizamini agahaguruka adasubiye inyuma, akagira aho ahagarikwa inshuro ebyiri adakoze kuri feri ahubwo akoresheje embrayage/clutch na accélérateur/accelerator [umuriro].

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko impamvu iki kizamini cya Demarrage gikorwa, ari ukubera imiterere y’u Rwanda, atanga urugero rw’imiterere ya Kigali, igizwe n’ahantu henshi hahanamye.

Yagize ati “Hari ibice bihanamye, ku buryo hari igihe bisaba kugenda uhagarara […] Kubera ko ugomba kwirinda ko wasubira inyuma ngo wangirize undi, demarrage igufasha kudasubira inyuma, ariko nanone ntikora ahatambika kuko uri mu mubyigano w’ibinyabiziga; nko ku Gishushu ntuzayikenera.”

Ubwo Abasenateri baganiraga na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo muri Nyakanga uyu mwaka [icyo gihe yari Dr Ernest Nsabimana] ubwo yasobanuraga ibijyanye no gutwara abagenzi, Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ryemerera abantu gukora impushya ku modoka za Automatique, ariko rikaba ritarasohoka, abaza aho ryarengeye.

Icyo gihe yagize ati “Iryo tegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu muri ‘Tiroir’ [akabati] ntazi ngo ni iyande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi aha ngaha. Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri za Perimi z’abantu, twavugaga imodoka za automatique […] iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya demarrage a côte […] demarrage ku modoka automatique mumbwire ahantu bayikoresha?”

Yakomeje agira ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo icyo gihe yizeje Abashingamategeko ko iryo tegeko rizemerera abantu gukora ibizamini ku modoka za Automatique, riri bugufi gusohoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko igihe hatangiye gukorwa ibizamini ku modoka za Automatique, kiriya kizamini cya Demarrage kizavaho.

Yagize ati “Mu gihe tuzajya mu ikoreshwa ry’imodoka za automatique gusa, ndatekereza ibibazo kuri iki kizami bitazongera kubaho kuko itazaba igikenewe.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bikuraho Demarage ahubwo aho umuntu atsindiwe abe ariho azajya ahera yongera gukora ikizamini niba yatsindiwe Demarage atangirire ahongaho niba ari muri sirikirasiyo atangirire ahongaho murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru