Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko imirwano ihanganishije FARDC na M23, yuburanye ubukana, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangiye gutekereza icyo wakora mu guhosha iyi mirwano.

Uyu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe usanzwe warashyizeho umurongo wo kwambura abarwnayi intwaro muri 2011 mu rwego rwo kwirinda imirwano nk’iyi yongeye kubura.

Izindi Nkuru

Muri iki cyumweru, uyu muryango watangaje ko icyiciro cya kane cya gahunda yo kwambura intwaro abarwanyi mu bice birimo imirwano, izaza igendera ku mibare y’ibimaze kugerwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe igamije gushaka amahoro.

Iyi gahunda kandi izaterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’amahoro ndetse na Banki y’Isi.

Muri iyi gahunda, hazagendera kandi ku bufasha buri gutangwa n’Ibihugu byo mu karere, ndetse inayoborwe na byo, aho byitezwe ko bizatuma ingamba zo gukumira imvururu zitanga umusaruro.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, utangaza kandi ko iyi gahunda nshya izibanda ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutabera ndetse no kumvisha imitwe yitwaje intwaro kwitabira ibiganiro.

Itangazo ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rije nyuma y’uko hagabwe ibitero byibasira ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) bunashyigikiwe n’uyu Muryango (AU), byatumye hatekerezwa uburyo hongerwa ubwirinzi no guhangana n’abazigabaho ibitero.

Umusirikare wa Kenya wari mu butumwa bwa EACRF, byatangajwe ko yishwe nyuma yo kuraswa n’igisirikare cya Congo (FARDC) ubwo cyarwanaga na M23, bikaba kandi byari bibaye ku nshuro ya kabiri.

EACRF kandi iherutse gutangaza ko yabashije gusubiza inyuma igitero yari igabweho n’umutwe witwaje intwaro utaramenyekanye.

Urupfu rw’umusirikare wa Kenya rwanemejewe n’igisirikare cya Congo, FARDC, mu itangazo cyashinjagamo ko yishwe na M23, kivuga ko “Ugamije guteza ubwumvikane bucye hagati yacyo na EACRF.”

Ni mu gihe amakuru yatangajwe na EACRF avuga ko uyu musirikare witabye Imana, yarashweho n’umutwe wa Wazalendo uri mu ikomeje gufatanya na FARDC.

EACRF kandi na yo ishinja impande zombi (FARDC na M23) kurenga kurenga ku myanzuro yafashwe yo guhagarika imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru