Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Hatangiye urubanza rushinjwamo Polisi kwica umunyamakuru w’umunyamahanga

radiotv10by radiotv10
01/11/2023
in AMAHANGA
0
Kenya: Hatangiye urubanza rushinjwamo Polisi kwica umunyamakuru w’umunyamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangiye urubanza ruregwamo Ishami rya Polisi rya GSU (General Service Unit) rishinjwa kwica rirashe umunyamakuru ukomoka muri Pakistan, wiciwe muri Kenya umwaka ushize.

Uyu munyamakuru witwa Arshad Sharif yishwe tariki 23 Ukwakira 2022, ubwo imodoka yari arimo yarengaga bariyeri yari irinzwe na Polisi mu mujyi wa Nairobi, bigatuma abapolisi bayirasaho urufaya rw’amasasu birangira amuhitanye.

Icyo gihe Polisi y’i Nairobi yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe n’urupfu rwa Sharif wishwe arashwe, ubwo imodoka ye yitiranywaga n’iyo polisi yari irimo ihiga bayikekaho gukoreshwa mu bikorwa byo gushimuta abana.

Uyu munyamakuru witabye Imana ku myaka 50 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe ahunze Igihugu cye ashinjwa kukigambanira no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, hashingiwe ku biganiro yakoraga binenga imikorere y’ubutegetsi bwa gisirikare bwari bumaze imyaka isaga 75 mu Gihugu cye.

Yari ari muri Kenya nk’impunzi, nyuma yo guca muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai, akahava yerecyeza mu Bwongereza, aho yaturutse ajya muri Kenya ari naho yaguye.

Itsinda ry’abakora iperereza ryo muri Pakistan ryari riherutse gutangaza ko iperereza bakoze ryagaragaje ko urupfu rwa Sharif rwari rwarateguriwe muri Pakistan, ku buryo bikekwa ko yishwe ku bushake.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 10 =

Previous Post

Ikipe ikinamo Rutahizamu uri kubica bigacika yamukoreye ikigaragaza ko imukomeyeho

Next Post

Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Related Posts

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.