Igisubizo cya Polisi ku wabajije niba aguriye Umupolisi amazi yo kunywa byakwitwa ruswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage yabajije Polisi y’u Rwanda niba aramutse aguriye amazi yo kunywa Umupolisi asanze ku muhanda byafatwa nka ruswa, imusubiza ko uru rwego rusanzwe rugenera ibyo kunywa no kurya Abapolisi bari mu kazi.

Mu butumwa bwanyijijwe kuri Twitter n’umwe mu bakunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga wiyita So Ni nde?, yagize ati Ese nguriye Umupolisi amazi byaba ari ruswa? (Ba bandi baba bahagaze ku muhanda).”

Izindi Nkuru

Polisi y’u Rwanda yasubije uyu muturage kuri Twitter mu butumwa bugira buti Abapolisi bari ku kazi baba bafite uburyo bwo gufata ibyo kunywa no kurya byateganyijwe na Polisi y’u Rwanda. Kubahereza ibyo kunywa no kurya ntabwo byemewe.”

Uwiyita Ko Wakonje na we yagize ati Ubwo se si nko kumuha tip [agahimbazamusyi] ku bwo atanga service neza.”

Uwitwa Kindiki Cleophas na we yahise agira ati Muramutse muziranye se, mwarakuranye, mwariganye se, ariko mukaza kuburana kandi mubona bigoranye kongera kubonana!? Icyo nemera cyo uramutse uri mu ikosa ukabyitwaza sibyo?”

Uwitwa Bidex yahise amusubiza agira ati Mwaraburanye ugafata nimero ye mukavugana nyuma y’akazi ndumva byaba byiza kurushaho.

Abapolisi bo mu Rwanda basanzwe bafite amabwiriza yo kuzuza inshingano zabo bakirinda ibindi bikorwa biri hanze yazo byumwihariko bakaba bakunze gusabwa kwirinda kwakira ruswa.

Bamwe mu Bapolisi bagiye banatamaza ababaga bagiye kubaha ruswa, bagahita babimenyesha ababakuriye, bagahita batabwa muri yomb.

Tariki 11 Gicurasi 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana yataye muri yombi abagabo babiri barimo uwari waje gukorera ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Murenge wa Kigabiro bageragezaga guha Abapolisi ruswa y’ibihumbi 400 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru