Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko umukino uzahuza Ikipe y’Igihugu (Amavubi) n’iya Senegal wagombaga kubera i Huye, wimuriwe i Dakar muri Senegal.
Ikipe y’u Rwanda iri mu mikino yo gushaka itike yerecyeza mu Gikombe cya Afurika aho mu mukino wa mbere izacakirana na Mozambique muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena 2022.
Byari biteganyijwe ko umukino wa kabiri uzahuza u Rwanda na Senegal wagombaga kubera kuri stade ya Huye ndetse harimo gukorwa ibikorwa byo kuyitunganya.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, ryasohoye itangazo rivuga ko uyu mukino wimuriwe i Dakar.
Iri tangazo rigira riti “Umukino wa kabiri na Senegal uzaba tariki 07 Kamena 2022 uzakinirwa i Dakar nyuma y’ubwumvikane bwa FERWAFA na FSP (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal).”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko stade mpuzamahanga ya Huye “izakinirwaho indi mikino itaha kandi u Rwanda ntiruzongera gukinira hanze undi mukino wagombaga gukinirwa mu Gihugu.”
Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bari bafite amatsiko yo kuzabona ibyamamare bikinira ikipe ya Senegal barimo rurangiranwa Sadio Mane usanzwe akinira Liverpool, none ayo mahirwe ntibazayabona.
RADIOTV10
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)