Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni 1 Frw nyuma yo kuwutunganyiriza no kuwubika iwe, arasaba kuwusubizwa, mu gihe Ubuyobozi buvuga ko bidashoboka kuko yakoze ibitemewe, ahubwo ko amafaranga azawuvamo agomba kujya mu isanduku ya Leta.
Uyu muturage witwa Hakizimana Lambert utuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nganzo mu Murenge wa Kivumu, avuga ko yahisemo kubika umusaruro wa kawe ye iwe mu rugo kuko uruganda rwa RWACOOF rwari rusanzwe ruwugura rwari rwatangaje rutazabagurira kuko imashini zarwo zapfuye.
Ati “Nari nasoromesheje ikawa mbona ko zitapfa ubusa ndazihera, maze kuzumutsa abantu baraza nagiye gusoromesha izindi bapakira ikawa zanjye ari iziheze n’izidaheze kandi uruganda rwatangaga itangazo n’abandi baturage barabizi.”
Uyu muturage avuga ko umuraruro we watwawe n’ubuyobozi buvuga ko kuzibika mu rugo bitemewe, mu gihe we avuga ko yabonaga ntayandi mahitamo yari afite kuko uruganda rwagombaga kuwugura rwari rwabamenyesheje ko bitagishobotse, none ubu yugarijwe n’ubukene.
Ati “None abana banjye bagiye kwicwa n’inzara, ejobundi barampamagaye ngo umwana yabuze minerivari, narirutse nageze no ku Karere nararushye.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko ibyo gusubiza ikawa uyu muturage cyangwa kumuha amafaranga bidashoboka, ahubwo ko itegeko riteganya ko amafaranga azavamo azashyirwa mu isanduku ya Leta.
Ati “Nta muturage wemerewe guherera ikawa mu rugo kuko iyo ubikoze iyo kawa iratwarwa n’ibikoresho yakoreshaga, ni yo mpamvu nubwo icyo kibazo ntari nkizi.”
Uyu muyobozi avuga ko ahubwo agiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo amenye ko amafaranga yavuye muri uyu musaruro w’umuturage warenze ku mategeko yageze kuri konti y’Akarere.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10