Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Matora ya Perezida wa Repubulika, yongeye gusabwa n’abatuye mu kandi Karere kuzaza kwifatanya na bo mu matora, nyuma y’uko abisabwe n’abo mu kandi, bombi abaha igisubizo kibanyura.
Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Gasabo, uwari uyoboye iki gikorwa, Emma Claudine Ntirenganya, yagarutse ku cyifuzo giherutse gutangwa na Sheihk Musa Fazil Harelimana wasahye Umukandida wa FPR kuzaza akifatanya n’abatuye Akarere ka Nyarugenge mu matora, nubwo yakimutsemo ubu akaba atuye mu ka Gasabo.
Emma Claudine wavuze ko kuba Paul Kagame yajya gutorera mu Karere ka Nyarugenge bishoboka kuko Umunyarwanda wese yemerewe gutorera aho ashatse hose igihe yiyimuye kuri Lisiti y’Itora, yagize ati “Ariko Chairman abantu b’i Nyarugenge batwihanganire ubukwe tubanze tubutahe, hanyuma ubukwe niburangira Nyakubahwa Chairman, intore z’i Gasabo tuzabaherekeza twese tujye gusura ab’i Nyarugenge.”
Ubwo Sheihk Musa Fazil Harelimana yagezaga kuri Chairman wa FPR iki cyifuzo kandi, yanamusabye ko yazifatanya n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ubwo bazaba bizizihiza imyaka 30 ishize uhawe agaciro yanagizemo uruhare, mu birori bizaba umwaka utaha.
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yatangiraga ijambo rye kuri uyu wa Gatanu, yagarutse kuri ibi byifuzo by’abatuye Uturere twa Nyarugenge na Gasabo, avuga ko nubwo atashobora yatatorera mu Turere tubiri, ariko hari uburyo ibyifuzo by’abatuye utu Turere twombi, byazashyirwa mu bikorwa.
Ati “Hari uburyo abantu basaranganya bikagera kuri buri wese, ikibazo hagati na Nyarugenge na Gasabo, uko nzabigenza, Fazil namwemereye ko nibantumira ngasangira na bo, ubwo nzaza. Ibyo gutora rero, ubwo nzatorera aho ndi, aho ndi ni ho nzatorera, hanyuma kuri wa munsi mukuru natumiweho, nkazajya n’abayisilamu ku munsi mukuru wabo. Ubwo si ubutabera se?”
Ni igisubizo cyanyuze imbagara y’abaturage barenga ibihumbi 300 bari bateraniye i Bumbogo ya Gasabo, bahise bazamurira rimwe amajwi, banakoma amashyi.
RADIOTV10