Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cy’intabera cya Kagame ku bo mu Turere tubiri bamuhaye icyifuzo kimwe

radiotv10by radiotv10
13/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Perezida Kagame yasubije abifuza ko yazatorera muri Nyarugenge nubwo yahimutse
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Matora ya Perezida wa Repubulika, yongeye gusabwa n’abatuye mu kandi Karere kuzaza kwifatanya na bo mu matora, nyuma y’uko abisabwe n’abo mu kandi, bombi abaha igisubizo kibanyura.

Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Gasabo, uwari uyoboye iki gikorwa, Emma Claudine Ntirenganya, yagarutse ku cyifuzo giherutse gutangwa na Sheihk Musa Fazil Harelimana wasahye Umukandida wa FPR kuzaza akifatanya n’abatuye Akarere ka Nyarugenge mu matora, nubwo yakimutsemo ubu akaba atuye mu ka Gasabo.

Emma Claudine wavuze ko kuba Paul Kagame yajya gutorera mu Karere ka Nyarugenge bishoboka kuko Umunyarwanda wese yemerewe gutorera aho ashatse hose igihe yiyimuye kuri Lisiti y’Itora, yagize ati “Ariko Chairman abantu b’i Nyarugenge batwihanganire ubukwe tubanze tubutahe, hanyuma ubukwe niburangira Nyakubahwa Chairman, intore z’i Gasabo tuzabaherekeza twese tujye gusura ab’i Nyarugenge.”

Ubwo Sheihk Musa Fazil Harelimana yagezaga kuri Chairman wa FPR iki cyifuzo kandi, yanamusabye ko yazifatanya n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ubwo bazaba bizizihiza imyaka 30 ishize uhawe agaciro yanagizemo uruhare, mu birori bizaba umwaka utaha.

Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yatangiraga ijambo rye kuri uyu wa Gatanu, yagarutse kuri ibi byifuzo by’abatuye Uturere twa Nyarugenge na Gasabo, avuga ko nubwo atashobora yatatorera mu Turere tubiri, ariko hari uburyo ibyifuzo by’abatuye utu Turere twombi, byazashyirwa mu bikorwa.

Ati “Hari uburyo abantu basaranganya bikagera kuri buri wese, ikibazo hagati na Nyarugenge na Gasabo, uko nzabigenza, Fazil namwemereye ko nibantumira ngasangira na bo, ubwo nzaza. Ibyo gutora rero, ubwo nzatorera aho ndi, aho ndi ni ho nzatorera, hanyuma kuri wa munsi mukuru natumiweho, nkazajya n’abayisilamu ku munsi mukuru wabo. Ubwo si ubutabera se?”

Ni igisubizo cyanyuze imbagara y’abaturage barenga ibihumbi 300 bari bateraniye i Bumbogo ya Gasabo, bahise bazamurira rimwe amajwi, banakoma amashyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Trump-May special relationship gets special treatment in the streets of London

Next Post

Sudan: Abanyamahanga baba i Khartoum bahawe umuburo w’ibyo bagomba gukora byihuse

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudan: Abanyamahanga baba i Khartoum bahawe umuburo w’ibyo bagomba gukora byihuse

Sudan: Abanyamahanga baba i Khartoum bahawe umuburo w’ibyo bagomba gukora byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.