Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

radiotv10by radiotv10
01/02/2025
in MU RWANDA
0
Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barasaba kuzisanirwa kuko zarangiritse bikabije, mu gihe ubuyobozi buvuga ko aho batuye bahabona ibiraka bakabasha kwisanira.

Ni abaturage bubakiwe inzu mu mudugudu wa Nyanza uherereye mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye, bavuga ko izi nyubako bazimaranye igihe kuko zubatswe mu 1980 ariko ko uko imyaka yagiye ishira zagiye zangirika.

Mukanyandwi Yuliyana yagize ati “Twebwe izi nzu tuzubakirwa twazubakiwe nk’abatishoboye zirasaza tubura ubushobozi bwo kuzisana, zimwe zaraguye bamwe baranimuka baragenda bagiye gucumbika. Turara twicaye kugira ngo zitatugwaho cyane cyane iyo imvura iguye turanyagirwa cyane tugasohoka tukarara hanze.”

Aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi. Uwitwa Kalori ati “Aha rwose tubayeho mu buzima butoroshye, turanyagirwa iyo imvura iguye amazu arashaje cyane.”

Abaturanyi babo na bo bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bagenzi babo. Uwimana Dative ati “Abaturanyi bacu baraduhangayikishije cyane tuba dufite ubwoba ko izi nzu zizabagwaho kuko zarashaje cyane, bishobotse babasanira kuko hari n’izaguye bamwe bagiye gucumbika  ntibafite aho kuba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko ubuyobozi budahwema gufasha abatishoboye muri gahunda zitandukanye zirimo no kubakira abatishoboye, ariko ko abahawe ubufasha na bo bari bakwiye kuzirikana ko hari abandi babukeneye ku buryo atari bo bahangwaho amaso gusa.

Ati “Igice barimo ni igice cy’umujyi bashobora gukoramo ibiraka bakabasha kwisanira amazu. Dufasha abatishoboye umunsi ku munsi n’abo bigaragaye ko batishoboye bafashwa nk’uko dufasha abandi bose batishoboye.”

Usibye izi nzu zabasaziyeho aba baturage bavuga ko n’ibikoni ndetse n’ubwiherero ntabyo bafite kuko byasenyutse burundu bakavuga ko n’ubundi nkuko bari bafashijwe nk’abatishoboye ngo bataragira ubushobozi bwo kuba bakwisanira bitewe n’ubukene bavuga ko barimo.

Zimwe mu nzu zarasenyutse abazibagamo bazivamo bajya gucumbika
N’ubwiherero ntabwo bafite

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =

Previous Post

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

Next Post

Menya andi matorero asengerwamo yafunzwe mu Rwanda n’impamvu

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya andi matorero asengerwamo yafunzwe mu Rwanda n’impamvu

Menya andi matorero asengerwamo yafunzwe mu Rwanda n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.