Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James, yongeye kubazwa igihe azashingira urugo, avuga ko igihe kitaragera, ariko ko nikigera azabikora ntakabuza.

Umuhanzi King James yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yari yitabiriye ikiganiro cyagarukaga ku iserukiramuco MTN Iwacu Muzika Festival rigiye kuzenguruka Igihugu cyose, aho na we azaba ari mu bahanzi bazaririmbamo akaba ari na we muhanzi mukuru.

Ubwo ikiganiro yari ari kugirana n’abanyamakuru cyarimo gihumuza, umwe mu banyamakuru yamubwiye ko hari ikibazo abafana be bakunze kwibaza cy’igihe azashakira, kandi ko banabimwifuriza cyane ko babona igihe cyabyo cyarageze.

Uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi kubera indirimbo ze zinyura abatari bacye wahise akubitwa agatwenge, yagize ati “Ni ubwa mbere iki kibazo nari ngiye ngicitse, biranze.”

King James yakomeje agira ati “Muri rusange igihe kizagera, ahubwo wenda buriya ni igihe kiba kitaragera, ariko buriya igihe kizagera.”

Abajijwe niba afite umukunzi baba bateganya kuzarushingana, King James, yagize ati “Igihe kizagera na byo mbibabwire.”

Uyu muhanzi uri kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze muri muzika, aherutse gushyira hanze indirimbo yise Mowana iri mu zigezweho muri iyi minsi mu muziki w’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + two =

Previous Post

Eng.-What Politician Ingabire Victoire says about being summoned in coup plot case

Next Post

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

Related Posts

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

by radiotv10
03/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko ibyo...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

by radiotv10
02/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no...

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

by radiotv10
01/04/2026
0

Turahirwa Moses uri mu bahanga mu guhanga imideri bazwi mu Rwanda wanashinze inzu yayo ya Moshions, yagumishirijweho igihano cy’igifungo cy’imyaka...

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

by radiotv10
01/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clément uzwi nka DC Clément watawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwangiza ikintu cy'undi, akekwaho gukora yangiza...

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

by radiotv10
31/03/2026
0

Umuhanzikazi Celine Dion uri mu bafite abafana benshi ku Isi, wari umaze igihe arembye, arahumuriza abakunzi be ko ubu amerewe...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.