Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yavuze ko adashaka guterana amagambo na Perezida Donald Trump nyuma yuko amwibasiye avuga ko atari umufana we, amuziza kuba yaramaganye ibitero bya America kuri Iran.
Ni nyuma yuko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America atangaje amagambo akomeye kuri Leo XIV wanabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika wa mbere ukomoka muri America.
Papa Leo XIV yamaganye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za America kuri Iran, avuga ko ubutegetsi bwa Trump bwakoze ibidakwiye bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Donald Trump mu mvugo ziremereye mu kiganiro yatangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yavuze ko Papa ari “umunyantege nke ku byaha” no “gukorera mu kwaha kw’abahezanguni.” Trump yavuze kandi ko Leo, Papa wa mbere w’Umunyamerika, akwiye “kwibanda ku kuba umushumba wa Kiliziya aho kuba Umunyapolitiki.”
Trump yagize ati “Ntabwo ndi umufana wa Pope Leo. Ni umuntu ukunda cyane ubwisanzure, kandi ni umugabo utizerera mu guhagarika icyaha. Ni gute avuganira Igihugu gishaka intwaro za kirimbuzi.”
Papa Leo XIV, kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko adatinya ubutegetsi bwa Trump. Yagize ati “Nta bwoba mfite ku butegetsi bwa Trump, cyangwa ngo mpagarike kuvuga mu ijwi riranguruye ubutumwa bw’ubutumwa bwiza, ari nabyo nizera ko ndi hano gukora.”
Papa abajijwe icyo yavuga ku magambo Trump yamuvuzeho ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth, yagize ati “Birasekeje, izina ry’urubuga ubwarwo. Ntukavuge byinshi.”
Papa yavuze ko azakomeza kwamagana intambara ku mugaragaro, gusa ahakana ibiriho bivugwa ko ahanganye na Bwana Trump, nyuma y’ariya magambo yamutangajeho. Yagize ati “Ibyo mvuga ntabwo ari ukwibasira umuntu uwo ari we wese.”
Yongeyeho ati “Simbona uruhare rwanjye nk’urwa politiki, umunyapolitiki. Sinshaka kujya impaka na we. Sintekereza ko ubutumwa bwiza bugomba gukoreshwa nabi nk’uko bamwe babikora.”
Papa yasubije ibi bibazo mbere y’amasaha abiri ngo ave i Roma yerecyeza yerecyeze ku Mugabane wa Afurika mu rugendo rwe rwa mbere, aho azasura Ibihugu nka Algeria, Cameroon, Angola, na Guinée Equatorial.
Yakomeje agira ati “Nzakomeza kuvuga cyane ndwanya intambara, nshaka kwamamaza amahoro, nteza imbere ibiganiro n’imibanire hagati y’Ibihugu kugira ngo nshake ibisubizo by’ibibazo biboneye.”
RADIOTV10










