Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yahakanye ibyatangajwe n’umwe ku mbuga nkoranyambaga ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, hari igihe hakoreshwa akuma barigataho, avuga ko atari ukuri kuko hakoreshwa akuma gapima umwuka.
Uwitwa Christelle Kago ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditseho ubutumwa atangira agira inama abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Yagize ati “Buriya gutwara ikinyabiziga icyo ari cyo cyose wanyweye ni faux! (ni bibi) n’iyo yaba ari igitogotogo! Ni yo mpamvu iyo Police iduhagaritse ipima niba hari uwagasomye, kuri njye ntakibazo.”
Yakomeje agira ati “Ariko uburyo hari gukoreshwa Alcotest [akuma gakoreshwa mu gupima igipimo cya alukoro iri mu mubiri w’umuntu] zimwe, urigata, uhuha, uciraho; rwose bizatuzanira indwara.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahakanye ibi byatangajwe n’uyu muntu ku rubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ko atari ukuri.
ACP Rutikanga yagize ati “Kurigata cyangwa guciraho ntabwo ari byo. Akuma dukoresha dupima (breathalyzer), gakoze ku buryo gapima alukoro (alcohol) iri mu mubiri binyuze mu mwuka gusa (Breath).”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yasoje ubutumwa bwe agira inama abantu, ati “Ikiruta byose ni ukwirinda ‘volant’ [gutwara ikinyabiziga] wasomye ku gacupa.”
Muri 2019 ubwo Polisi y’u Rwanda yari iri gutangiza ikoreshwa ry’aka kuma kazwi nka ‘Alcotest’ gapima igipimo cya Alukoro iri mu mubiri w’umuntu mu rwego rwo kugabanya impanuka zirimo izaterwaga n’abatwara ibinyabiziga basinze, yamaze impungenge abakemanganga isuku y’aka kuma.
Icyo gihe hatangijwe akuma kakoreshwaga umuheha, ariko wakoreshwaga inshuro imwe ukajugunywa hagakoreshwa undi, mu gihe uko iminsi yagiye itambuka, hazanywe akuma umuntu ahuhamo, ubu akaba ari two dukoreshwa mu Rwanda hose.
RADIOTV10