Igitaramo cy’imbaturamugabo cyageze: Ibiteye amatsiko kuri ‘i Bweranganzo Concert’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri iki Cyumweru, Kolari Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatulika, ikaba imwe mu zikunzwe mu Rwanda, ifite igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko n’abatagira ingano. Ni igitaramo bise ‘i Bweranganzo Concert’. Dore bimwe wamenya mbere y’iki gitaramo n’inkomoko y’iri zina.

Iyi nyito I Bweranganzo yumvikana nk’aherera inganzo, ariko Bizimana Jeremie umwe mu bashinzwe imiririmbire n’imyitwarire muri iyi kolari, avuga ko ‘i Bwera’ ari urubuto rwatewe rukera, ubundi ijambo ‘Inganzo’ bikavuga impano nyinshi zitandukanye.

Izindi Nkuru

Aganira na RADIOTV10, Jeremie yagize ati “Muri izo mpano nyinshi zitandukanye ziri iwacu muri Christus Regnat zishobora no kuba n’ahandi.”

Yakomeje asobanura i Bweranganzo ati “i Bweranganzo ni ahantu abanyempano bahurira bakagaragaza za mpano zabo. Ni ku gicumbi cy’inganzo, cy’impono aho buri munyempano wese bitari mu kuririmba gusa ashobora kugaragariza impano ye.”

Iki gitarramo cya Korali Christus Regnat kizaba kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, bifuza ko kizaguka ku buryo cyaba ngarukamwaka, ndetse kikabya iserukiramuco.

Kwinjira muri iki gitaramo i Bweranganzo, itike yo mu myanya isanzwe ni 5 000 Frw, 10 000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri Premium. Naho ku meza y’abantu batandatu bakishyura ibihumbi 150 Frw.

IKIGANIRO NA RADIOTV10

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru