• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

radiotv10by radiotv10
15/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko ari gihamya ku Banyaburanyi n’Abanyamerika ko uyu mutwe ukiriho.

Ni igitero cyagabwe n’uyu mutwe wa FDLR kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, aho abarwanyi bawo batwitse burundu agace kose ka Tuonane, bakinjira muri Lokarite ya Busurungi muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru.

Aba barwanyi ba FDLR bari bayobowe na Jenerali uzwi nka Mudayongwa, bakigera muri aka gace k’icyaro, bahise bagashumika mu gihe abaturage bari bakiryamye, ibintu byatumye abantu bane bahasiga ubuzima bahiye bagakongoka.

Ni mu gihe abarokotse iki gitero cy’umugome, bahise bahungira mu bice binyuranye birimo Kifuruka, Kaundju, Katambira na Busurungi.

Ubuyobozi bwo muri Gurupoma ya Waloa Loanda buvuga ko iki gitero gifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ari hagati y’uriya Mujenerali wa FDLR witwa Mudayongwa n’abaturage benshi bo mu bice binyuranye byegereye Teritwari ya Masisi.

Uyu wiyita Jenerali Mudayongwa avuga ko ubwo butaka bunini bwo muri iyi Gurupoma ya Waloa Loanda yagiye abugura n’abantu banyuranye, mu gihe bo babitera utwatsi.

Nyuma y’iki gitero, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibi bikwiye gutanga ubutumwa ku bahora bavuga ko FDLR itakibaho.

Mu butumwa buvuga kuri iki gitero, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Uku ni ukwibutsa gukomeye ku barimo u Buruayi na America ya Ruguru, bahora bavuga ko Abajenosideri ba FDLR (bafashwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa) ko ‘batakibaho’, ko ‘bashaje batanagifite imbaraga’ kandi ko ngo ari ‘urwitwazo rw’u Rwanda’.”

Amasezerano y’Amahoro y’i Washignton D.C. aherutse gushimangirwa na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, asaba ubutegetsi bwa DRC kurandura uriya mutwe w’iterabwoba umaze igihe waranywanye n’igisirikare cyabwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 7 =

Previous Post

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Next Post

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.