Wednesday, September 11, 2024

Ijambo Perezida wa Sena y’u Rwanda yavugiye i Burundi bikavugwa ko bwafunguye imipaka nyuma y’icyumweru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin agiriye uruzinduko mu Burundi akanagirana ibiganiro na mugenzi we, hari amakuru yatangajwe ko iki Gihugu cyafunguye imipaka igihuza n’u Rwanda nyuma y’imyaka irindwi ifunze.

Aya makuru yasakaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, aho bamwe mu bategetsi bo mu Gihugu cy’u Burundi bemeje aya makuru.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Guverinoma y’u Burundi, yabwiye BBC ko abambuka imipaka hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, bazajya babikora bisanzuye.

Yagize ati Impushya ntabwo zigisabwa. Abantu bazajya bambuka bisanzuye.” 

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu ya bamwe mu bambutse iyi mipaka, bagaragaje akanyamuneza ko kongera kwambuka bisanzuye nkuko byahoze mbere.

Guverinoma y’u Burundi, ifunguye imipaka nyuma y’iminsi micye iki Gihugu kigenderewe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin wari mu Burundi aho yari yitabiriye inama y’Umuryango wa za Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarabu uzwi nka ASSECAA.

Hon Iyamuremye wanabonanye na mugenzi we Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Emmanuel Sinzohagera, tariki 19 Nzeri 2022 bagiranye ibiganiro by’ubutwererane.

Dr Iyamuremye Augustin na mugenzi we Hon. Emmanuel Sinzohagera, bashimye uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zagaragaje ubushake bwa politiki n’umuhate mu kubyutsa umubano wabyo mu gutuma urujya n’uruza hagati yabyo rwongera kubaho mu nyungu z’ababituye basanzwe babanye nk’abavandimwe.

Perezida wa Sena y’u Rwanda kandi yanabonyanye na bamwe mu baturage b’i Burundi abagezaho ijambo.

Muri iri jambo, Dr Iyamuremye yavuze ko atari ubwa mbere agiriye uruzinduko i Burundi ahubwo ko “na cyera najyaga ngenderera Igihugu cy’ikivandimwe kuko dufite abavandimwe hano i Bujumbura mu Gihugu hose namwe mukaba mubafite mu Rwanda.”

Muri iri jambo ryo gusezera ku Barundi muri uru ruzinduko yari yagiriye muri iki Gihugu, Dr Iyamuremye, yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko twakomeza ndetse tukarushaho kugenderana.”

Yavuze ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe kuko basangiye byinshi birimo n’ururimi nubwo bamwe bavuga Ikinyarwanda abandi bakavuga Ikirundi ariko iyo baganira buri umwe yumva ibyo undi avuze.

Ibibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byavutse muri 2015 ubwo uwari Perezida w’u Burundi, nyakwigendera Pierre Nkurunziza yari agiye guhirikwa ku butegetsi, hakavuka imvururu, zatumye bamwe mu Barundi bahungira mu Rwanda.

Icyo gihe Guverinoma y’u Burundi yavugaga ko abari bagiye guhirika Nkurunziza bahungiye mu Rwanda ndetse ko u Rwanda rwariho rubafasha ngo bazasubireyo, ariko u Rwanda rubihakana kenshi.

Hari hashize iminsi Guverinoma z’Ibihugu byombi ziri mu biganiro byo kubura umubano, aho bamwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru bagiye bagirira uruzinduko mu Gihugu kimwe ndetse bamwe bakaba barabaga bajyanye ubutumwa bw’Abakuru b’Ibihugu babaga bohererezanyije.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist