Habonetse ishuri ryigamo abakobwa batwite n’ababyaye gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo Serene Haven giherereye mu gace ka Nyeri muri Kenya, gifasha abakobwa batewe inda zitateguwe, kikabaha uburezi mu masomo y’icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, aho bamwe mu bigamo baba batwite abandi bafite abana babo babyaye.

Mu kiganiro twanditseho inkuru nka RADIOTV10 dukesha Afrimax TV, Elizabeth Wanjiru Mariuk washinze iki kigo kitwa Serene Haven kita ku bakobwa batewe inda bakiri bato, kikanabaha amasomo, avuga ko yashinze uyu muryango mu rwego rwo guha ubushobozi abari n’abategarugori batishoboye.

Izindi Nkuru

Ati “Dufasha abakobwa bari mu myaka ibemerera kujya mu ishuri, yaba abatewe inda basambanyijwe ku ngufu cyangwa abakorewe irindi hohoterwa.”

Uyu muryango umaze imyaka itatu ushinzwe, ufasha aba bakobwa mu bikorwa binyuranye birimo kubaha uburezi ndetse bamwe bakiga babayo bari kumwe n’abana babo.

Elizabeth Wanjiru Mariuk avuga ko na we yabyaye afite imyaka 18 ku buryo azi ingaruka zo kubyara ukiri muto, bigatuma agira igitekerezo cyo gushinga uyu muryango.

Ati “Byambereye ingorabahizi cyane kuko nari nkiri muto, nari ndangije amashuri yisumbuye.”

Avuga ko nubwo umuryango we utamutereranye, ariko bitari byoroshye, gutwita kuri iyo myaka 18 gusa kandi adafite umugabo.

Ati “Nubwo byari bimeze uko ariko nubundi byari bikomeye. Rero iyo ndebye aba bakobwa bato, nta bufasha bafite kuko bamwe ni impfubyi abandi barerwaga n’abagiraneza, iyo bamaze gutwara inda bagahita babirukana.”

Aba bakobwa baba bicaye mu ishuri bakurikira amasomo bari kumwe n’abana babo, barira bakabitaho, n’igihe cyo kubonsa cyagera bakajya kubaha ibere.

Elizabeth avuga ko nubwo iki kigo kigerageza kubaha ibyo bakenera, ariko bahorana agahinda ku buryo batajya bapfa gutobora ngo bavuge ibyababayeho.

Ati “Niyumvisemo ko aba bakobwa bakeneye ubufasha bwo kurera abana babo. Ni yo ntego nyamukuru y’iki kigo.”

Abaje muri iki kigo batwite, bahabwa serivisi zose zihabwa ababyeyi batwite, ubundi bagafashwa gutegura kubyara ndetse bakanahabyarira, ubundi bagafashwa kurera abana babo.

Elizabeth akomeza gira ati “Icya mbere tuba twifuza ni uko aba bakobwa bahabwa uburezi kuko batarize ntibashobora kuzarera abana babo kandi ntibazaguma muri iki kigo.”

Iki kigo gifite ishuri ribanza, aho abatewe inda bakiri mu mashuri abanza, bakomerezamo, kikanagira iryisumbuye na ryo ryigamo abageze muri iki cyiciro.

Biga batwite ariko bakumva bishimye
Biga batwite abandi bari kumwe n’abana babyaye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru