Kinshasa: Umukwabu wakangaranyije benshi wafatiwemo amabandi 200

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukwabu wa Polisi yo muri Komini ya Lingwala mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafatiwemo insoresore 200 bivugwa ko ari amabandi.

Uyu mukwabu watangiye mu gicuku kiniha gishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022 ukarinda ugeza mu gitondo saa tatu, wari wahagaritse urujya n’uruza, kuko Polisi yari yasabye ko nta muntu wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira muri iyi Komini.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa cyabaye nyuma yuko abaturage bo muri aka gace bamaze iminsi barira ayo kwarika kubera agatsiko k’amabandi kiyise ‘Kuluna’ kabazengereje kabambura ibyabo.

INFOS.CD dukesha aya makuru, ivuga ko ku ikubitiro hafashwe insoresore 200 zo muri aka gatsiko k’abajura kitwa ‘Kuluna’.

Uyu mukwabu wa Polisi wabaye kugeza mu gitondo, wabangamiye ibikorwa bimwe by’ubucuruzi kubera guhagarika urujya n’uruza rw’abacuruzi basanzwe bazinduka mu gitondo bajya gushakisha imibereho.

Amaduka ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri iyi Komini, byari bifunze kugeza saa tatu za mu gitondo. Abanyeshuri bajyaga ku mashuri ni bo bonyune bari bemerewe gutambuka.

Abatuye muri aka gace bamaze iminsi bataka kwamburwa no guhohoterwa n’amabandi, akabambura ndetse akanica bamwe mu baturage akoresheje intwaro gakondo nk’imihoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru