Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko hakomeje kugaragara ibikorwa by’ubujura bukorwa n’abarimo abagirira nabi abaturage bamwe bakanahasiga ubuzima, abandi bagatobora inzu, Polisi y’u Rwanda, yahumurije Abaturarwanda ko iticaye ahubwo ko yakajije ingamba zo guhangana n’iki kibazo kiri gufata intera.

Hamaze iminsi humvikana ubujura mu bice binyuranye by’Igihugu, burimo n’ubukorwa n’abatobora inzu z’abaturage bakazinjiramo, bakiba ibikoresho.

Izindi Nkuru

Mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, umuntu ukekwaho kuba ari umujura, aherutse kwinjira mu nzu y’umuturage, asiga ateye ibyuma umwe mu bo muri uru rugo, aramukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abakora ubu bujura, akabo kashobotse, kuko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye.

Yagize ati “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.”

CP John Bosco Kabera, yakomeje agira ati “Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kugenera ubutumwa Abaturarwanda, ati “Turabanza duhumurize Abaturarwanda ko ikibazo cy’ubujura kivugwa cyangwa se kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu, cyahagurukiwe.”

Yasabye kandi abazajya bamenya amakuru y’ubujura cyangwa ababukorewe kujya batangira ku gihe amakuru, kuko hari ibitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga ariko biba bimaze igihe.

Ati “Icyo dusaba ni uko bajya batugezaho amakuru ku gihe, bakagaragaza amakuru ahagije cyangwa telefone zabo kugira ngo bafashe mu gukurikirana ikibazo, kuko Polisi ihita ibikurikirana mu maguru mashya, ababigizemo uruhare bagahita bafatwa kandi dufite ingero nyinshi.”

Yaboneyeho kugira inama abakora ibi bikorwa by’ubujura cyangwa ababitekereza ko akabo kashobotse, kuko Polisi yakajije ingamba, ndetse anabibutsa ko bategerejwe n’ibihano, birimo igifungo cy’imyaka runaka, ndetse n’icya burundu mu gihe habayeho ubujura bukoresheje intwaro bigateza urupfu.

RADIOTV10

Comments 6

  1. Xavier says:

    Muduhe contact twatangiraho amakuru kugihe muturere twose

  2. Ezekiel says:

    Ngaho ibisambo, amazu yatobowe, abantu barakomeretse, … I Rubavu ho ngo abuzukuru ba shitani, yewe n’ikibazo gikomeye cyane. Polisi nihaguruke ifashe abaturage. Into bisambo bijye bihanwa bikomeye. Naho abuzukuru, bazabajyane Kwa banyirakuru.

  3. Samuel ISHIMWE says:

    Uwakugeza mucyaro abantu benshi turahangayitse cyane ,urorora ihene wasinzira ugasanga bazitwaye, ku buryo haza n’abandi bagasenya ikiraro cyazo bagira ngo hari izikirimo, ibi byambayeho mbona bikomeye .

  4. Maguru says:

    Mucyaro birakomeye kandi birahangayikishije,umuntu ariba agashyikirizwa polisi nyuma y’igihe runaka akagaruka,arko iyo agarutse ugirango avuye mu mahugurwa,leta n’iturwaneho

  5. Njye ndabona harimo kkubijenjekera ; iyo umujura aguteye ukitabara ukamukomeretsa baragufunga! Nyamara we yagukometesta akajyanwa kuri police station. Yagezwayo mugahura atashye ngo nta bihamya! Mbese njye mbona byarabaye ikinamico!

  6. Roni says:

    Mubarase ntabanga ririmo baratuzengereje
    Ntabutabera bwabo dukeneye
    Sukubafunga ejo bakarekurwa
    Rasa aba karitasi bogatsindwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru