Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
6
Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hakomeje kugaragara ibikorwa by’ubujura bukorwa n’abarimo abagirira nabi abaturage bamwe bakanahasiga ubuzima, abandi bagatobora inzu, Polisi y’u Rwanda, yahumurije Abaturarwanda ko iticaye ahubwo ko yakajije ingamba zo guhangana n’iki kibazo kiri gufata intera.

Hamaze iminsi humvikana ubujura mu bice binyuranye by’Igihugu, burimo n’ubukorwa n’abatobora inzu z’abaturage bakazinjiramo, bakiba ibikoresho.

Mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, umuntu ukekwaho kuba ari umujura, aherutse kwinjira mu nzu y’umuturage, asiga ateye ibyuma umwe mu bo muri uru rugo, aramukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abakora ubu bujura, akabo kashobotse, kuko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye.

Yagize ati “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.”

CP John Bosco Kabera, yakomeje agira ati “Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kugenera ubutumwa Abaturarwanda, ati “Turabanza duhumurize Abaturarwanda ko ikibazo cy’ubujura kivugwa cyangwa se kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu, cyahagurukiwe.”

Yasabye kandi abazajya bamenya amakuru y’ubujura cyangwa ababukorewe kujya batangira ku gihe amakuru, kuko hari ibitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga ariko biba bimaze igihe.

Ati “Icyo dusaba ni uko bajya batugezaho amakuru ku gihe, bakagaragaza amakuru ahagije cyangwa telefone zabo kugira ngo bafashe mu gukurikirana ikibazo, kuko Polisi ihita ibikurikirana mu maguru mashya, ababigizemo uruhare bagahita bafatwa kandi dufite ingero nyinshi.”

Yaboneyeho kugira inama abakora ibi bikorwa by’ubujura cyangwa ababitekereza ko akabo kashobotse, kuko Polisi yakajije ingamba, ndetse anabibutsa ko bategerejwe n’ibihano, birimo igifungo cy’imyaka runaka, ndetse n’icya burundu mu gihe habayeho ubujura bukoresheje intwaro bigateza urupfu.

RADIOTV10

Comments 6

  1. Xavier says:
    2 years ago

    Muduhe contact twatangiraho amakuru kugihe muturere twose

    Reply
  2. Ezekiel says:
    2 years ago

    Ngaho ibisambo, amazu yatobowe, abantu barakomeretse, … I Rubavu ho ngo abuzukuru ba shitani, yewe n’ikibazo gikomeye cyane. Polisi nihaguruke ifashe abaturage. Into bisambo bijye bihanwa bikomeye. Naho abuzukuru, bazabajyane Kwa banyirakuru.

    Reply
  3. Samuel ISHIMWE says:
    2 years ago

    Uwakugeza mucyaro abantu benshi turahangayitse cyane ,urorora ihene wasinzira ugasanga bazitwaye, ku buryo haza n’abandi bagasenya ikiraro cyazo bagira ngo hari izikirimo, ibi byambayeho mbona bikomeye .

    Reply
  4. Maguru says:
    2 years ago

    Mucyaro birakomeye kandi birahangayikishije,umuntu ariba agashyikirizwa polisi nyuma y’igihe runaka akagaruka,arko iyo agarutse ugirango avuye mu mahugurwa,leta n’iturwaneho

    Reply
  5. JEAN PAUL SIBOMANA says:
    2 years ago

    Njye ndabona harimo kkubijenjekera ; iyo umujura aguteye ukitabara ukamukomeretsa baragufunga! Nyamara we yagukometesta akajyanwa kuri police station. Yagezwayo mugahura atashye ngo nta bihamya! Mbese njye mbona byarabaye ikinamico!

    Reply
  6. Roni says:
    2 years ago

    Mubarase ntabanga ririmo baratuzengereje
    Ntabutabera bwabo dukeneye
    Sukubafunga ejo bakarekurwa
    Rasa aba karitasi bogatsindwa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

Next Post

Hari Igihugu cyashyizeho igihembo cya Miliyoni 10Frw ku mubyeyi uzajya abyara

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari Igihugu cyashyizeho igihembo cya Miliyoni 10Frw ku mubyeyi uzajya abyara

Hari Igihugu cyashyizeho igihembo cya Miliyoni 10Frw ku mubyeyi uzajya abyara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.