Hari Igihugu cyashyizeho igihembo cya Miliyoni 10Frw ku mubyeyi uzajya abyara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta ya Korea y’Epfo yafashe icyemezo cyo kuzajya iha umubyeyi ubyaye amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw, kubera umubare uri hasi cyane w’abana bavuka

Iki cyemezo cya Leta ya Seoul cyo guha umubyeyi ubyaye ibihumbi 10 USD (10 000 000 Frw), kigamije gushishikariza Abanya-Korea kubyara bitewe n’igipimo kiri hasi cy’abitaira ibikorwa byo kubyara.

Izindi Nkuru

Imibare yo mu 2022 yerekana ko iki gihugu kiri mu biteye imbere byibura umugore umwe abyara abana 0.78 bavuye kuri 0.81 byariho mu mwaka wari wabanje.

Ibi bigaragaza ko ubushake bwo kubyara aha i Seoul bukomeza kuba bucye cyane, bikaba binateye inkeke kuko mu gihe kiri imbere hazabaho ibura ry’abakiri bato bazatanga umusaruro w’Igihugu.

Bamwe mu Banyakoreya y’Epfo bavuga ko ubuzima buhenze ku buryo n’izo miliyoni 10 Frw ngo zitatuma bishora mu mishanga migari yo kubyara.

Bavuga ko Leta ntako itagira ngo ibashishikarize kubyara uretse ayo mafaranga batanga ngo hari n’ibindi bikoresho itanga birimo ibikinisho by’abana bitizwa ku buntu ndetse n‘ibindi.

Abanyakoreya y’Apfo babwiye Aljazeera ko Leta ikwiye gufata ingamba zikarishye kuruta gutanga amafaranga ku wabyaye.

Basobanura ko ubuzima bugoye cyane muri iki Gihugu ku buryo gufata icyemezo cyo kubyara aba ari umutwaro munini ndetse utabyitondeye byagusubiza inyuma mu iterambere

Ivomo: Aljazeera

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru