Ikigiye gukurikira nyuma y’uko Ishyaka riburabujwe na Hoteli ku mpamvu itavugwaho rumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda) riravuga ko ritazaterera agati mu ryinyo nyuma y’uko ribanje kwangirwa gukorera inama muri imwe muri hoteli yo mu Karere ka Kayonza, ahubwo ko rigiye kuzamura iki kibazo mu nzego zo hejuru.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 17 Kamena, ubwo iri shyaka ryajyaga gukorera inteko rusange y’urubyiruko muri Hoteli ya MIDLAND iherereye mu Murenge wa Mukarange.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Iyi Hoteli, bwabanje kwangira iri shyaka kuhakorera inama, ngo kuko bwari buzi ko atari ishyaka ahubwo ko bwari buzi ko ari ikigo cy’ubucuruzi.

Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party of Rwanda, bari bitabiriye iyi Nteko rusange, bavuga ko bababajwe n’ibi bakorewe, bo babona ko ari ikibazo kiri muri bamwe, batarumva akamaro k’amashyaka.

Umwe ati Ni ikintu tutakira neza kuko ubona ko hakiri ikibazo ko bamwe mu bayobozi batarabasha gusobanukirwa imikorere numumaro wamashyaka.

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’iyi Hoteli, Robert Nkubiri yahakanye ko iri shyaka ritabujijwe kuhakorera inama kuko ari umutwe wa Politiki, ahubwo ko hari indi mpamvu.

Ati Icyabayeho ni ugutinda kumvikana kuri ibyo biciro, ntakindi. Kwanga ntabwo byabayeho.

Umuyobozi w’uyu Mutwe wa Politiki, Dr Frank Habineza, yavuze ko iyi myitwarire bagaragarijwe n’iyi hoteli, itagomba kurangirira aho, kuko iki kibazo kibaye ubugirakabiri muri aka Karere, ndetse no muri uyu Murenge wa Mukarange.

Ati Numwaka ushize mu kwezi kwa karindwi byarabaye muri aka Karere muri uyu Murenge wa Mukarange, nubundi bari batubujije gukora, bisaba ko Umuyobozi wAkarere abijyamo. […] ni ibintu tugomba kwigaho noneho, ntabwo ari ibintu tugiye kureka, tugiye kubikurikirana mu nzego zo hejuru zIgihugu.

Dr Frank avuga ko bibabaje kubona bahora bavuga ko Demokarasi iri gutera imbere mu Rwanda, ariko bakaba bagihura n’ibibazo nk’ibi, ku buryo bidakwiye kwirengagizwa.

 

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru