Abakekwaho igikorwa cy’ubugome ndengakamere bavuze icyo babanje gukora nacyo kigize icyaha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo babiri bakekwaho kwica umwana muto mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barangiza bakamukuramo amaso, bakanamujugunya mu mazi, bavuze ko mbere yo gukora iki gikorwa, babanje kunywa urumogi bakaruhaga.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, rukurikiranye aba bagabo babiri, bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego baregwamo mu cyumweru gishize, tariki 14 Kamena 2023.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa cyakozwe tariki 01 Kamena 2023, kibera mu Mudugudu wa Nyakabingo, mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y’uko aba bagabo babiri bishe umwana w’umuturanyi wabo, bamukuyemo amaso, barangije bamujugunya mu manga.

Nyirasenge wa nyakwigendera wamureraga, yatangaje ko yabanje kubura, bakamushakisha, nyuma hakaza gufatwa umugabo wari wamujyanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wari wamujyanye, amaze gufatwa, yemeye ko we na mugenzi we baregwa hamwe, “banyoye urumogi, bamaze kuruhaga bica uwo mwana, bakaba baramuhonze amabuye kugeza ashizemo umwuka.”

Ubwo bajyaga kwerekana aho bamujugunye, inzego zasanze nyakwigendera yarangijwe isura mu buryo bukomeye.

Abaregwa nibaramuka bahamijwe icyaha bakurikiranyweho, bazahanishwa igifungo cya burundu nk’uko giteganywa n’Ingingo ya 107, y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igira iti Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru