Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Humvikanye ibishya mu rubanza rw’uwigishaga muri Kaminuza uvuga ko arwaye mu mutwe

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo Aimable Karasira Nzaramba wakunze kuvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe, Ubushinjacyaha bwongeye ibyaha bishya muri dosiye y’ikirego aregwamo, byanavuzwe agitabwa muri yombi ariko bitaburanwagaho.

Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu uregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside no gukurura amamacakubiri mu Banyarwanda, yari amaze iminsi aburana ku nzitizi yatanze zo kuba afite ibibazo byo mu mutwe, bityo ko adakwiye gukorwaho uburyozwacyaha.

Raporo y’inzobere mu bibazo byo mu mutwe, yari iherutse kugaragaza ko Karasira afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, ariko Ubushinjacyaha bugasobanura ko uburwayi afite butamubuza kuburanishwa.

Byatumye Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranye imipaka rwanzura ko impuguke zongera gukora isuzuma kuri Karasira, zigatanga indi raporo ari na yo yagombaga kuburanwaho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena, ariko urubanza rusubikwa itaburanyweho.

Urubanza rwasubitswe ku busabe bw’umunyamategeko wunganira uregwa utari witabiriye iburanisha rya none, wavuze ko kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, muri sisiteme y’ikoranabuhanga inyuzwamo ibiburanwaho, hagaragaye ibyaha by’inyongera ari byo; kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’icyaha cy’iyezandonke.

Ni ibyaha byanavuzweho ubwo Karasira yari agitabwa muri yombi, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavugaga ko ubwo rwajyaga gusaka iwe, rwasanze afite ibihumbi 10 USD, ndetse n’ama-Euro 520, ndetse na Miliyoni 3 Frw kimwe na miliyoni 11 Frw yari afite kuri Mobile Money, ariko akaba yarananiwe gusobanura aho yaturutse.

Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yavuze ko nubwo umukiliya we atitabiriye iburanisha ry’uyu munsi, ariko akeneye umwanya wo kugira icyo avuga kuri ibi byaha bishya byaje muri dosiye ye.

Ubushinjacyaha bwo bwifuzaga ko urubanza rukomeza, hakaburanwa kuri ibi byaba bishya, ariko Urukiko rwanzura ko mu nyungu z’ubutabera, urubanza rusubikwa, uregwa akazabanza kugira icyo avuga kuri ibi byaha bishya, ahibereye, rurwimurira tariki 05 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2

Next Post

Abakekwaho igikorwa cy’ubugome ndengakamere bavuze icyo babanje gukora nacyo kigize icyaha

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakekwaho igikorwa cy’ubugome ndengakamere bavuze icyo babanje gukora nacyo kigize icyaha

Abakekwaho igikorwa cy’ubugome ndengakamere bavuze icyo babanje gukora nacyo kigize icyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.