Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikihishe inyuma yo kuba Tshisekedi yaragiye aho yagombaga guhurira na Kagame kandi abizi ko byasubitswe

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ikihishe inyuma yo kuba Tshisekedi yaragiye aho yagombaga guhurira na Kagame kandi abizi ko byasubitswe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko kuba Perezida Felix Tshisekedi yarerecyehe i Luanda muri Angola, ndetse Perezidansi ye igatangaza ko yari agiye kubonana na Perezida Paul Kagame, kandi yari yamenyeshejwe ko inama yabo itakibaye, ari umukino w’amacenga wo gushaka urwiyerurutso.

Ni nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeruye ko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi yari yamenyeshejwe mbere ko ibiganiro byagombaga kumuhuza na Perezida Paul Kagame bitakibaye, ariko nyuma akerecyeza i Luanda.

Ibi biganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, byasubitswe bitunguranye, ndetse u Rwanda ruvuga ko icyatumye bihagarara ari uko inama ya karindwi yo ku rwego rw’Abaminisitiri yagombaga kubimburira iy’Abakuru b’Ibihugu, ntacyo yagezeho gifatika.

Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko muri iyi nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Guverinoma ya Congo yisubiyeho ku ngingo yo kuba yari yemeye ko izaganira na M23, ndetse iki Gihugu kikaba kigikomeje gutsimbarara ku migambi yacyo mibisha ku Rwanda irimo ibyifuzo byakunze gutangazwa na Tshisekedi ubwe ko yifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yari yatangaje ko Perezida Tshisekedi yari yamenyeshejwe ko ibiganiro byagombaga kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame; bitakibaye.

Uyu ukuriye Dipolomasi ya Congo Kinshasa, yavuze ko Tshisekedi yari yamenyeshejwe iby’isubikwa ry’iyi nama saa saba z’ijoro ry’urukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza.

Ni mu gihe ku gasusuruko ko kuri iki Cyumweru ahagana saa yine n’igice, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byifashishije ifoto ya Tshisekedi yururuka indege, byavuze ko yerecyeje i Luanda muri Angola aho yagombaga guhurira na Perezida Paul Kagame mu biganiro byagombaga kuyoborwa n’umuhuza ari we, Perezida wa Angola, Joâo Lourenço.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye mugenzi we wa Congo Kinshasa, kuba yavugishije ukuri, ko nubwo Tshisekedi yarerecyeje ahagomba kubera iyi nama, yari abizi neza ko itakibaye.

Yagize ati “Nshimiye ubunyangamugayo bw’ubuhanga bwa mugenzi wanjye wa Congo, watanze umucyo ko urugendo rwa Perezida Tshisekedi i Luanda, nk’uko bigaragara muri ubu butumwa bwatanzwe saa 10:31 (nyuma y’amasaha 9 amenyeshejwe raporo y’inama), ntakindi rwari bigamije uretse umukino w’amacenga wateguwe na Perezidansi ya DRC.”

Hagati y’igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yatangarije ko Perezida Tshisekedi yari yamenyeshejwe isubikwa ry’iyi nama (saa saba z’ijoro), n’igihe Perezidansi ya Congo yatangarije ko Tshisekedi yagiye i Luanda (saa 10:31’), harimo amasaha icyenda, bikaba bigaragara ko byakozwe kugira ngo Guverinoma y’iki Gihugu yiyerurutse ko Umukuru w’iki Gihugu yitabiriye ibi biganiro, ariko mugenzi we w’u Rwanda ntahaboneke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + three =

Previous Post

Amajyepfo: Umukwabu wa Polisi wasize hafashwe litiro 2.000 z’injurano hanavugwa aho bikekwa ko zibiwe

Next Post

Rusizi: Abatuye ku Kirwa barashinja umukire kubakorera ibidakwiye anabashyiraho iterabwoba

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abatuye ku Kirwa barashinja umukire kubakorera ibidakwiye anabashyiraho iterabwoba

Rusizi: Abatuye ku Kirwa barashinja umukire kubakorera ibidakwiye anabashyiraho iterabwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.