Thursday, September 12, 2024

Ikindi Gihugu cy’i Burayi cyagaragaje ko cyifuza gukorana n’u Rwanda mu kohereza abimukira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi mu rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu cy’u Budage, yatanze igitekerezo ko abinjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya boherezwa mu Rwanda mu gihe kubasubiza mu Bihugu byabo bitagishoboka.

Komiseri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Budage, Joachim Stamp yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro (Podcast) Table.Briefings gitambuka kuri Table Media.

Yatangaje ko hari amahirwe ko abimukira binjiye mu Budage mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu Burusiya no muri Belarus, bashobora kujya boherezwa muri Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, mu gihe haba hariho imbogamizi zo kuba basubira mu Bihugu byabo.

Yavuze ko izamuka ry’imibare y’abimukira bava muri ibi Bihugu byombi (u Burusiya na Belarus) ari umugambi w’Abaperezida babyo, Vladimir Putin na Aleksander Lukashenko, wo guhangana n’Uburengerazuba.

Yavuze ko aba “Bombi bohereza ku bushake abimukira ku mupaka w’Uburengerazuba bw’Ubumwe bw’u Burayi” kandi ko biri no mu mugambi wo kongera umubare w’impunzi ziturura muri Syrian, Iraq, na Afghanistan ku Mugabane w’u Burayi, zinyuze i Moscow no muri Minsk.

Stamp yatanze icyifuzo ko u Budage bwakorana n’u Rwanda

Stamp usanzwe ari umurwanashyaka rw’Ishyaka ‘Neoliberal Free Democrats (FDP) ryo mu Budage, yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu “Ishobora kwifashisha uburyo busa nk’ubwatangijwe n’u Bwongereza.”

Guverinoma yari iriho mu Bwongereza, yari yagiranye amasezerano n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro binjiye muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko aza guteshwa agaciro na Guverinoma y’Ishyaka rya Labour riherutse kujya ku butegetsi riyobowe na Keir Starmer akaba ari na we Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu ubu.

Gusa James Cleverly wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, ubu akaba ari guhatanira umwanya wo kuyobora Ishyaka rya Conservative, aherutse gutangaza ko naramuka atowe, azahita yubura uyu mugambi.

Stamp wo mu Budage yavuze ko mu gihe uyu mugambi nk’uw’u Bwongereza wajya gushyirwa mu bikorwa n’Igihugu cyabo, byasaba ko bavugurura amategeko yo kohereza abantu, aho irisanzweho rivuga ko umuntu ashobora koherezwa mu kindi Gihugu adakomokamo, igihe gusa yaba afitanye isano na cyo, nko kuba hari uwo mu muryango we ugituyemo.

Kohereza abantu bava mu Budage, byabaye ingingo ishyushye nyuma yuko hari umuturage wo muri Syria wari wimwe ubuhungiro, agakora igitero akoresheje icyuma cyanagize abo gihitana.

Abinjiye mu Budage mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hatanze igitekerezo ko bajya boherezwa mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist