Thursday, September 12, 2024

Congo: Gereza ya Makala yapfiriyemo abantu 129 ishobora gufungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa yizeje ko Guverinoma igiye kwihutisha umugambi wo gufunga Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa iherutse gupfiramo abantu 129 barimo abishwe n’amasasu yarashwe ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka.

Ni nyuma yuko mu ijoro rishyira tariki 02 Nzeri 2024, kuri iyi gereza ya Makala, harashwe amasasu menshi yamaze umwanya, ubwo zimwe mu mfungwa zageragezaga gutoroka.

Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa wasuye iyi Gereza kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, yanagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, atangaza ko Guverinoma igiye gukomeza umugambi wo gufunga iyi gereza.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dushaka uburyo hakomeza inzira zo kuyifunga mu rwego rwo kubahiriza ibyemeranyijweho.”

Bamwe mu basize ubuzima muri iyi gereza, barimo abarashwe amasasu, ndetse n’abandi bazize umubyigano no kubura umwuka kubera ubwinshi bw’abafungiyemo.

Iyi gereza ya Makara yubatswe mu 1957 ubwo yakiraga abantu 1 500, ariko ubu ifungiyemo abantu ibihumbi 15. Ibintu bituma abayifungiyemo babaho mu buzima bubi burimo kwanduzanya indwara, biri no mu bituma abafungiyemo bahora bashaka kuyitoroka

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2024, harekuwe imfungwa 67 mu mugambi wo gushaka uburyo iyi gereza yafungwa, ndetse hanatangazwa ko abantu bose bayifungiyemo badafite amadosiye bazafungurwa, abandi bakazoherezwa mu zindi gereza ziri muri iki Gihugu cya DRC.

Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa ubwo yasuraga iyi Gereza kuri uyu wa Gatatu, yanizeje ko igikoni cyayo cyafashwe n’inkongi, kigomba gusubukura imirimo.

Yanaganiriye kandi n’abagore basambanyirijwe muri aka kaduruvayo kabayeho ubwo habaga igikorwa cy’abashakaga gutoroka iyi gereza, ndetse anabizeza ko Guverinoma izabitaho.

Uyu mukuru wa Guverinoma ya Kinshasa kandi yanasabye ko hashyirwaho Komisiyo ishinzwe gufasha Ubushinjacyaha gukora iperereza ku byabaye muri ririya joro ryabereyemo iki gikorwa cyasize abarenga 120 bahasize ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist