Tuesday, September 10, 2024

Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi b’Ibihugu bya Afurika, bagiye kwerekeza i Beijing mu Bushinwa, mu nama igiye guhuza iki Gihugu cyo mu burasirazuba bw’Isi n’Umugabane wa Afurika, izwi nka China-Africa Cooperation Summit. Inama iraba nyuma y’iyahuje uyu Mugabane na Indonesia.

Iyi nama iteganyijwe gutangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru, igiye gukurikira indi yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika na Indonesia.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya kenda, yitezweho gususuma imikoranire y’Igihugu cy’u Bushinwa n’Umugabane wa Afurika, nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’ingufu z’amashanyarazi, n’imikoranire ishingiye ku ikoranabuhanga, ni bimwe mu biteganyijwe kuzaganirirwa muri iyi nama.

Inama nk’iyi iheruka yagarutse ku bibazo birimo ibyari bibangamiye iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi no guteza imbere inganda.

Ikinyamakuru The Africa News, kivuga ko abahanga babona izi nama nk’izagirira akamaro Ibihugu bya Afurika, bikifashisha iyi mikoranire n’Ibihugu bya rutura, bityo uyu Mugabane ukazabona uko wigobotora Ibihugu biwugize bifite aho byavuye n’aho byigeze mu iterambere.

Ikibazo gihari ariko ni uko ibi bihugu bitegura izi nama bitagamije kuzamurira imbaraga Ibihugu byo kuri uyu Mugabane, ahubwo akenshi hari nubwo bishaka imikoranire nk’inzira yo kwigobotora ibibazo bishingiye kuri politike, bigatuma Ibihugu bya rutura bikorera mu nyungu zabyo cyane, mu gihe inyungu z’Ibihugu bya Afurika ziba nke.

Iyi nama ya FOCAC igiye kubera mu Bushinwa, izatangira kwa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, igeze ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts