Thursday, September 12, 2024

Hatanzwe umucyo ku rujijo rwari ruhari ku mikoreshere y’inote nshya n’igihe zizatangira gukoreshwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko inote nshya y’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) n’iy’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ziherutse gushyirwa hanze, zitazasimbura izisanzweho, ahubwo ko zose zizakomeza gukoreshwa.

Izi note nshya ziteganywa n’Igazeti ya Leta idasanzwe yashyizwe hanze ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 y’Iteka rya Perezida N° 073/01 ryo ku wa 29/08/2024 rishyiraho inoti nshya ya Frw 5 000 n’iya Frw 2 000.

Ingingo ya kabiri y’iri Teka rya Perezida, igira iti “Inoti nshya ya FRW 5.000 n’iya FRW 2.000 zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya FRW 500, iya FRW 1.000, iya FRW 2.000 n’iya FRW 5.000, kandi zifite agaciro mu Rwanda.”

Ni mu gihe hari bamwe bakekaga ko izi note nshya zigiye gusimbura izari zisanzweho, banibaza uko bizagenda ku zo abantu bari bafite, aho bamwe bakekaga ko zigiye guta agaciro.

Banki Nkuru y’u Rwanda yatanze umucyo kuri izi mpungenge, ivuga ko “Inoti nshya ya Frw 5000 n’iya Frw 2000 zizakoreshwa hamwe n’izindi noti zari zisanzwe zikoreshwa kandi zose zifite agaciro mu Rwanda.”

Habumugisha Denis ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagize ati “Inote za bibiri n’inote za bitanu zisanzwe zikoreshwa, zizakomeza zikoreshwe mu buzima bwacu bwa buri munsi, zose zizakoreshwa mu gihe kimwe.”

Habumugisha yatangaje ko izi note nshya zizatangira gukoreshwa kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, aho zizatangira gushyirwa muri Banki z’ubucuruzi mu Rwanda, kugira ngo zizagere ku baturage.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist