• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hamenyekanye intandaro ry’urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri Gereza ikomeye

radiotv10by radiotv10
02/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hamenyekanye intandaro ry’urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri Gereza ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Humvikanye urusaku rw’amasasu menshi yarashwe kuri Gereza Nkuru ya Makala mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, aho byemejwe ko byatewe n’imfungwa zashakaga gutoroka.

Uru rusaku rw’amasasu rwamaze umwanya kuri iyi Gereza ya Makala kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, nyuma yuko imfungwa zishatse kuva mu byumba zifungiyemo zishaka gutoroka.

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yavuze ko aya masasu yarashwe mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’imfungwa zashakaga gutoroka Gereza.

Yagize ati “Inzego zishinzwe umutekano zahise zijya gusubiza ibintu mu buryo. Abaturage ba Kinshasa basabwe gudakuka umutima.”

Kugerageza gutoroka kw’izi mfungwa bibaye nyuma y’imyaka irindwi muri iyi Gereza ya Makala habaye iri toroka rikomeye, ubwo na bwo abashinzwe umutekano bagerageje kuburizamo uyu mugambi bakarasa amasasu menshi ariko ntibibuze imfungwa gutoroka.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, yari yatangaje ko hari hanabayeho igitero “cy’inyeshyamba za Bundu dia Kongo” zatorokesheje imfungwa zibarirwa muri 50.

Icyo gihe kandi abapolisi benshi bahise boherezwa kuri iyi gereza, bahise bagota agace kayegereye kugira ngo hakorwe ibikorwa byo gushakisha izo mfungwa zari zatorotse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − four =

Previous Post

ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi

Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y'iminsi bikozwe n'ikindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.