Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ikipe ya FC Barcelone yirukanye umutoza Ronald Koeman

radiotv10by radiotv10
28/10/2021
in SIPORO
0
Ikipe ya FC Barcelone yirukanye umutoza Ronald Koeman
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari umutoza wa FC , Ronald Koeman wari umaze amezi 14 , yirukanywe ku wa Gatatu nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallevano igitego 1-0 muri Shampiyona.

FC Barcelone yabonye amanota 15 mu mikino 10 imaze gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, mu gihe imaze gutsindwa inshuro ebyiri mu matsinda ya UEFA Champions League.

Kuri ubu, iri ku mwanya wa cyenda muri La Liga, irushwa amanota atandatu n’amakipe ya mbere nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano igitego 1-0 ku wa Gatatu.

Bwari ubwa gatatu FC Barcelone itsinzwe mu mikino ine iheruka, bikaba byabaye nyuma yo gutakaza umukino wa El Clasico yahuyemo na Real Madrid ku Cyumweru.

Koeman w’imyaka 58, watoje amakipe arimo iy’Igihugu y’u Buholandi, Everton na Southampton zo mu Bwongereza, yafashije FC Barcelone gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu mu mwaka ushize w’imikino.

Nyuma yo gutsindwa ku wa Gatatu, Koeman yagize ati “Umwanya ikipe iriho uvuga ko tutameze neza. Ikipe ntabwo iri ku rwego rumwe, yatakaje abakinnyi b’ingenzi kandi birigaragaza. Mu myaka ya vuba, andi makipe yariyubatse buri mwaka w’imikino, ariko twe nta byabaye.”

Umunyabigwi wa FC Barcelone, Xavi, kuri ubu utoza Al Sadd muri Qatar, ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Koeman.

Ni ku nshuro ya mbere kuva muri Nzeri 1987 FC Barcelone itsindwa imikino itatu yikurikiranya yakiniye hanze, itinjije igitego, icyo gihe byatumye Umwongereza Terry Venables wari umutoza yirukanwa.

Koeman yegukanye Copa del Rey ku mpera z’umwaka w’imikino wa mbere, ariko FC Barcelone isoza Shampiyona iri inyuma ya Atletico Madrid na Real Madrid ndetse ifite amanota macye cyane kurusha ayo yagize kuva mu 2008.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 4 =

Previous Post

SUDAN: Abaturage batari bacye biraye mu mihanda ya Khartoum barigaragambya

Next Post

UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

Related Posts

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.