• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ya Mukura yatanze ikirego nyuma yuko umukinnyi wayo akubitiwe mu kibuga n’umusifuzi

radiotv10by radiotv10
04/05/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ya Mukura yatanze ikirego nyuma yuko umukinnyi wayo akubitiwe mu kibuga n’umusifuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwamaze gushyikiriza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ikirego nyuma yuko umukinnyi wayo akubiswe umugeri n’umusifuzi.

Ibi byabaye ubwo Mukura Victory Sports et Loisirs yakinaga na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho umusifuzi wo ku ruhande yakubitaga umugeri myugariro Mbonyamahoro Serieux.

Uyu mukinnyi yanajyanywe kuvurizwa kwa muganga kubera umugeri yakubiswe n’umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul, ubwo yajyaga gusobanuza ku ikosa ryavuyemo penaliti yahawe Rutsiro FC.

Uyu musifuzi Nsengiyumva Jean Paul wari umaze kwemeza ko umukinnyi Maniraho Destin wa Rutsiro yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, ikipe ye igahita ihabwa penaliti, byatumye myugariro Mbonyamahoro Serieux wa Mukura ajya gusobanuza uriya musifuzi, akimugera imbere amukubita umugeri.

Ibi byazamuye imvururu mu kibuga, zanakurikiye kugeza umukino urangiye zanatumye umutoza wa Mukura, Nshimiyimana Canisius ahabwa ikarita itukura ubwo umukino wari urangiye ubwo yajyaga gusobanuza.

Mu kirego cyatanzwe na Mukura VS ku mukinnyi wayo warenganyijwe dore ko yanahawe ikarita itukura, iyi kipe yasabye ko kurenganurwa kuko yarenganyijwe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi, buvuga ko penaliti yahawe Rutsiro ku ikosa ryakozwe ku munota wa 40 w’umukino, itari penalitiki, kuko myugariro wa Mukura, Niyonzima Eric yakiniwe nabi n’umukinnyi wa Rutsiro nyuma yo kureka umupira ukarenga, ariko bikarangira Rutsiro ihawe penalitiki.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seven =

Previous Post

BREAKING: Hatangajwe itariki y’ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi

Next Post

Amakuru mashya: Inyubako ikoreramo RDB yafunzwe by’agateganyo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Amakuru mashya: Inyubako ikoreramo RDB yafunzwe by’agateganyo

Amakuru mashya: Inyubako ikoreramo RDB yafunzwe by’agateganyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.