Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ikipe z’u Rwanda muri Beach Volleyball zerekeje muri Maroc gushaka itike y’imikino Olempike

radiotv10by radiotv10
19/06/2021
in SIPORO
0
Ikipe z’u Rwanda muri Beach Volleyball zerekeje muri Maroc gushaka itike y’imikino Olempike
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gicuku cy’uyu wa gatandatu tariki 19 Kamena 2021, amakipe ane y’u Rwanda (abagabo/ abagore) akina BeachVolleyball yafashe urugendo agana muri Maroc mu mujyi wa Agadir ahazabera imikino ya nyuma yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani tariki 23 Nyakanga kugeza 08 Kanama 2021. Iri rushanwa ryo gushaka itike biteganyijwe ko rizabera muri Maroc kuva tariki 21 kugeza 28 Kamena 2021.

Mbere yo guhaguruka, abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball barimo Perezida, Ngarambe Raphael, Visi Perezida Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) n’Umubitsi mukuru Garigirwa Grace bari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka 5 muri Volleyball, Ruterana Fernand Sauveur ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa Komite Olympique y’u Rwanda, Kajangwe Joseph bahaye ibendera ry’igihugu ikipe igiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Beach Volleyball yo gushaka itike y’imikino Olympique ya 2020.

Ni umuhango wabereye i Remera kuri Hotel Hilltop, amasaha make mbere y’uko iyi kipe ihaguruka yerekeza muri Maroc mu mujyi wa Agadir uherereye ku Nyanja ya Atlantique ahazabera aya marushanwa yo ku rwego rwa Afurika mu cyumweru gitaha.

Ikipe rusange yahagurutse n’indege ya Turkish Airlines ku isaa saba n’iminota 30 z’ijoro, izagera mu mujyi wa Istanbul ku isaa tata na 40 ku isaha ya Kigali, ikomereze i Casablanca aho iazahagera ku isaa 15:50. Izava i Casablanca ku isaa 18:20 igere mu mujyi wa Agadir ku isaa 19:20.Image

Akumuntu Kavalo Patrick ukinana na Ntagengwa OlivierImage

Ntagengwa Olivier akinana na Kavalo Akumuntu Patrick

 

Abakinnyi b’u Rwanda mu  cyiciro cy’abagabo hari ikipe ya mbere igizwe na Ntagengwa Olivier ufatanya na Akumuntu Kavalo Patrick naho ikipe ya kabiri igizwe na  Gatsinzi Venuste ufatanya na Habanzintwari Fils.

Mu bagore ikipe y’u Rwanda  ya mbere igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine naho ikipe ya kabiri igizwe na Mukantambara Seraphine ufatanya na Mukandayisenga Benitha.

Kubera COVID-19, imikino Olempike yagombaga kuba umwaka ushize muri 2020 yimuriwe muri 2021. Iyi mikino yo gushaka itike na yo ikaba yaragombaga kuba umwaka ushize wa 2020.

Imikino yo gushaka itike yagombaga gukinwa mu byiciro bitatu nyuma y’imikino y’amajonjora ya mbere amakipe akaba yari yashyizwe mu matsinda kugira ngo habe icyiciro cya kabiri ndetse n’icyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma.   Iyi mikino y’ijonjora  yagombaga gukinirwa  mu bihugu bitandukanye birimo  u Rwanda, Sierra Leone, Nigeria, Uganda, Gambia, Mozambique na Tanzania.

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika “CAVB” yatangaje ko kugira ngo iyi mikino ibe hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, imikino y’amajonjora

y’icyiciro cya kabiri n’icya nyuma igomba kubera muri Maroc aho izitabirwa  n’ibihugu 24 mu bagabo ndetse na 17 mu bagore.ImageHabanzintwari Fils  ukinana na Gatsinzi Venuste

Amakipe azitabira iyi mikino:

Mu bagabo hari Benin, Botswana, Congo Brazzaville, Misiri, Gambia, Ghana, Cote d’Ivoire, Kenya, Mali, Maroc, Mauritius, Mozambique, Niger, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Tanzania, Togo, Tunisia, Zambia na Zimbabwe.

Amakipe 17 mu bagore ni Afurika y’Epfo, Cap Vert, Cote d’Ivoire, Misiri, Gambia, Ghana, Kenya, Maroc, Mozambique, Niger, Nigeria, RDC, Rwanda, Sierra Leone, Sudani na Zambia.

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 9 =

Previous Post

Adrien Niyonshuti Cycling Academy yatoranyije abakinnyi 6 izajyana mu irushanwa rizabera muri Kenya

Next Post

Kicukiro: Mu murenge wa Kanombe batangije ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kicukiro: Mu murenge wa Kanombe batangije ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza

Kicukiro: Mu murenge wa Kanombe batangije ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.