Ikirego cy’uwakubise mugenzi we inkoni mu nda bikamuviramo gupfa cyazamuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho gukubita inkoni mu nda akanamutera ibuye mu mutwe bikamuviramo gupfa, yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ni dosiye yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu mu cyumweru gishize tariki 15 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wo mu Muduguru wa Gasumba mu Kagari ka Mulindi mu Murenge wa Mudende akurikiranyweho gukubita inkoni n’ibuye mugenzi we tariki 27 Ugushyingo 2022 bikaza kumuviramo kwita Imana.

Buvuga ko ubwo yamukubitaga ibi byombi, nyakwigendera yahise yikubita hasi, ari na bwo bahamukuye bamujyana ku Bitaro Bikuru bya Gisenyi, ariko ahageze bahita bamwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kigali bya CHUK, ahageze ahita apfa.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Uyu mugabo naramuka ahamijwe iki cyaha, azahanwa hagendewe ku ngingo ya 121 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru