Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwakiriye ikirego kiregwamo Umunyametegeko uregwa ibishingiye ku kwita ‘Igikuri’ ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije; rwanzuye ko rudafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego, kuko icyaha gishinjwa uyu munyamategeko, ari icy’ivangura kikaba ari icyaha gikomeye rudafiteho ububasha.
Ni nyuma yuko uru Rukiko rwari rwakiriye ikirego cy’Ubushinjacyaha buregamo Me Munyakaragwe Aline usanzwe akora n’inshingano zo kuba ari Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga.
Muri uru rubanza rwari rwaburanishijwe tariki 25 Gicurasi 2026, harimo n’uregera indishyi, ari we Ingabire Nelly wiswe ririya zina ry’Igikuri ryaciwe mu nyito zikoreshwa mu Rwanda. Aregera indishyi ya miliyoni 10 Frw.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwaregaga uriya munyamategeko icyaha cyo gutukana mu ruhame, aho yise uwitwa Ingabire Nelly, izina ry’Igikuri.
Uwareze ashinja uyu Munyamategeko kumutesha agaciro no kumukorera ivangura kubera kumwita ririya zina kubera imiterere ye.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavugaga ko ririya jambo ryakoreshejwe n’uyu munyamategeko bwa mbere aryita uwatanze ikirego ubwo yari ari kurangiza urubanza.
Urwo rubanza, ni urwo umuryango w’uwareze (Ingabire) wasabwaga gushyira mu bikorwa icyemezo kijyanye n’izungura ry’abawugize, aho uyu muhesha w’Inkiko Me Munyakaragwe yari mu rugo rw’ahari uwo mutungo, agahamagara Umuyobozi w’Umudugudu amurangira aho yari ari akamubwira ati “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Iyi mvugo kandi ngo yongeye kuyisubiramo noneho bwo ayivugira mu ruhame ku Rukiko, ubwo haburanishwaga ikirego kuri cyamunara itari yubahirijwe.
Urega (Ingabire) yavuze ko icyo gihe uyu munyamategeko na bwo yongeye kumwita ‘Igikuri’, kandi ko yagaragazaga ko atabyishimiye, ndese iri zina yamwitaga ryamugizeho ingaruka mu buryo bw’amarangamutima n’imitekerereze.
Uyu munyamategeko uregwa, ubwo yabazwaga niba iri jambo aregwa yararivuze koko, yarabihakanye, avuga ko atigeze yita uriya wareze iryo zina.
Dosuye yafashe indi sura
Mu gusoma icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwaburanishije iki kirego, rwanzuye ko inyito yahawe kiriya cyaha rwaregewe y’icyaha cyo gutukana mu ruhame, atari yo, ahubwo ko uregwa yakoze icyaha cy’ivangura.
Uru rukiko ruri ku rwego rw’Ibanze, rwanzuye ko rwiyambura ububasha, kuko iki cyaha kitari mu by’urwego ruburanisha, kuko ari icyaha gikomeye, kiburanishirizwa mu Nkiko zo ku Rwego Rwisumbuye.
Uru Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwanzuye ko iki kirego cyoherezwa mu Rukiko Rwisumbuye, akaba ari rwo ruzaruburanisha mu mizi.
RADIOTV10






